Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye, Perezida Filipe Nyusi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aje i Kigali avuye i Burayi.
Perezida Paul Kagame yakiriye, Perezida Filipe Nyusi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Ku mbuga nkoranyambaga harimo Twitter na Facebook Ibiro bya Perezida Kagame byanditse ko Perezida Nyusi yagiranye inama na Perezida Kagame baganira ku iterambere rimaze kugerwaho hagati y’u Rwanda na Mozambique mu bijyanye n’ibikorwa ibihugu bifatanyamo mu guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubutumwa buvuga ko Abakuru b’Ibihugu banaganiriye ku bundi bufatanye busanzweho hagati y’ibi bihugu.
Hari amakuru avuga ko Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wari ku mugabane w’Uburayi ejo ku wa Gatatu yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gufasha ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ziri mu bikorwa byo guhangana n’intagondwa ziyita al-Shabaab zikorana bya hafi n’Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State zikaba zarayogoje Intara ya Cabo Delgado.
Urubuga channelafrica.co.za ruvuga ko bishoboka ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzafasha ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ziri muri Mozambique, ndetse ku mugoroba wo ku wa Gatatu bikaba ari bwo Perezida Nyusi yafashe indege imuzana i Kigali kugira ngo aganire na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’ibyo yumvikanyeho n’Abanyaburayi no ku mutekano muri iriya Ntara ya Cabo Delgado.
“Akazi kanini karakozwe muri Mozambique hasigaye gusukura”
Ubwo Perezida Paul Kagame yarahizaga abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma tariki 08 Gashyantare, 2022 yavuze ko intara ya Cabo Delgado igenda itekana.
Yagize ati “Igice kinini cya Cabo Delgado ubu cyabonye umutekano, ingabo z’igihugu n’Abapolisi bakoranye n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo, navuga ko nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce duto tw’abo bantu bahunze bajya mu duce duto batarimo, ubu barabakurikirana naho kugira ngo bahasukure.”
Amagambo ya Perezida Paul Kagame anashimangirwa na bamwe mu byihebe bafatiwe ku rugamba bemeza ko imbaraga zabo muri Mozambique zashegeshwe.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/kagame-yakiriye-abamuzaniye-ubutumwa-bwa-perezida-filipe-nyusi-wa-mozambique.html?fbclid=IwAR0HNriwYQZQl-GNvTGMSx5Yl_6YD2TjxbZI1Pmrxgqz4QWgTWZtOxmqmbU
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW