Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Ndayishimiye Evariste yabwiye sendika z’abarimu ko aho gukora imyigaragambyo mu Burundi bajya mu mitwe y’iterabwoba nka ADF ikorera muri RD Congo, yatunze urutoki abayobozi b’amasendika y’abarimu ko imisanzu baka ishobora kuba ikoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi.
Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye asanga imisanzu itangwa n’abarimu sendika zabo ziyajyana mu mitwe y’iterabwoba
Mu burakari bwinshi, ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize mu giterane cy’amasengesho cyabereye muri Centre de Jeune mu Kamenge i Bujumbura.
Ni nyuma y’uko kuwa 14 Mutarama 2022, Sendika z’abarimu zihuriye muri Cossessona zamenyesheje ko bagiye guhagarika akazi kubera umushahara w’intica ntikize ndetse n’ikizami cyashyizweho na Minisiteri y’Uburezi kigomba guhabwa abarimu ngo harebwe ubumenyi bwabo.
Perezida Ndayishimiye yabakuriye inzira ku murima avuga ko uzahirahira ngo agiye kwigaragambya azahita yamburwa umushahara ndetse akazi ke gahite gahabwa urubyiruko ruri mu bushomeri.
Yahise abamenyesha ko ibihe by’imyigaragambyo mu Burundi byarangiye, ko umwarimu wifuza imyigaragambyo yajya gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu mashyamba ya RD Congo.
Yagize ati ” Nta myigaragambyo ikibaho mu Burundi, abazagira imyigaragambyo bose bagomba kumenya ko batazongera guhembwa, hanyuma y’ibyo bazahabwa amanota mabi, nabagira inama yo kujya gukorana na ADF muri Congo, nibatangize intambara nimba babishaka nzabarwanya.”
Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yibukije abarimu n’abayobozi b’amasendika babo ko igihugu kirimo abashomeri benshi bazahita bahabwa akazi, kandi ngo nibajya no kurega bizatanga ubusa kuko “Leta ni umucamanza ikaba n’umuburanyi.”
Ati “Dufite urubyiruko rushomereye, tuzabigisha bahite babasimbura, abarimu bazahagarika akazi bahite bajya mu bushomeri, bibaza ngo bazarega, ndabamwaje, n’inde wababeshye ? Leta ntitsindwa.”
Akomeza agira ati “Leta muba muburana niyo ica urubanza, ni gute yafata ingingo itayorohereza? ni ibigoryi kugera aho batamenya abo bafitanye ibibazo, abarimu batewe na shitani.”
Byibura ngo umwarimu uzarega Leta azabona igisubizo mu myaka 85 icyo gihe ngo nta ngufu azaba agifite n’ubwo yaba afite ukuri.
Yavuze ko abayobozi b’amasendika y’abarimu babona amafaranga y’umurengera akoreshwa mu gufasha iterabwoba n’ubwicanyi.Yemera ko hagiye gushyirwaho itsinda rizerekana aho imisanzu itangwa n’abarimu ishyirwa.
Ati “Ngiye gushaka n’icya cumi abarimu batanze, amafaranga abarimu bakusanya niyo atuma abayoboye amasendika bagira ubwirasi, bamaze guhaga bagahita bahamagara abarimu ngo bajye kugumuka, si munsi ya Miliyoni 500 FBU buri kwezi, ajya mu mitwe ikora iterabwoba.”
Yakomeje avuga ko mu myaka 10 ishize ntacyo abona ayo mafaranga yakoze ahubwo abayakusanya bibye abarimu none bakaba bashaka no gusahura igihugu.
Ati “Ngiye kubikurikirana, nibagarure ayo mafaranga kugira ngo akoreshwe mu kubaka igihugu, tugiye gucukura, bagomba kutwereka byose, ayo mafaranga adakurikiranwa neza niyo afasha ibikorwa by’iterabwoba.”
Mu Burundi, guhagarika akazi bifatwa nk’imyigaragambyo kuva mu mwaka wa 2015, uhagaritse akazi wese afatwa nk’umurwanyi kandi agashobora gukurikiranwa ko yahungabanyije umutekano w’igihugu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW