Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze ko hakiri byinshi byo guhangana na byo

Published on

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko agaragaza ko rwagiye rubirokoka rugatera imbere, avuga ko n’ubu rugomba gukomeza guhangana n’ibindi bikomeza kurwibasira biturutse hanze.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, mu nama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida, Presidential Advisory Council (PAC), yabereye kuri Kigali Golf.

PAC ni urubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko amateka yigishije u Rwanda kudaheranwa n’ibibazo n’ibizazane, ahubwo ko no mu bikomeye, rubasha kubitsinda rugatera imbere.

Yagize ati “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo hari byinshi u Rwanda rwarokotse, ariko hakiri ibyo rugihangana na byo, ariko ko na byo bigomba gutsindwa.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere, tukagera aho twifuza kugera ndetse n’aho abandi bari, abadutanze kugerayo. [Tugomba] guhindura aha hantu hacu hato mu bushobozi bwacu bwo kubikora, igihe dukomeje kurokoka ibitero bituruka ku b’ibiihanganye.”

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida, byagarutse ku buryo bukwiriye gukoreshwa mu kwihutisha imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu no gukemura bimwe mu bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version