Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, habereye Inama Nkuru y’Umuryango FPR INKOTANYI iyobowe na Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’ Umuryango, yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-INKOTANYI umaze ushinzwe.
Iyo nama Nkuru y’Umuryango FPR-TNKOTANYI yabanjirijwe tariki 1 Mata 2023 n’Inama Mpuzamahanga y’Umuryango FPR Inkotanyi (RPF Inkotanyi 35th International Conference) yatanzwemo ibiganiro bikurikira:
- Politiki nziza nk’inzira n’umusingi byo kwibohora, hubakwa igihugu cyifuzwa (Good politics: From Liberation to Nation- building);
- Uburyo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo (How will Africa take charge of its future?)
Ibiganiro byibanze ku bihe bigoye nyuma y’urugamba rwo kwibohora FPR Inkotanyi yaciyemo, ahatanzwe ingero z’ibiganiro byiswe Kicukiro I na Kicukiro II ndetse n’ibiganiro byabereye mu Urugwiro bikamara hafi umwaka, byari bigamije gushaka umuti urambye ku bibazo by’ingutu igihugu cyari gifite.
Ibyo biganiro nibyo byabaye intandaro y’amavugururwa yakozwe, agamije kubaka bundi bushya igihugu no kugiha umurongo w’ahazaza hacyo.
Ku birebana na Afurika muri rusage, hagaragajwe ko iyo hagiye gufatwa ibyemezo ku rwego mpuzamahaga, Afurika ifatwa buri gihe nk’insina gufi cyangwa se nk’abantu bagomba gufatirwa ibyemezo, aho kugira ngo ubwabo babyifatire cyangwa babigiremo uruhare.
Hagarutswe ku bikwiriye gukorwa kugira ngo iterambere ryifuzwa muri Afurika rigerweho, hagaragazwa ko abayobozi bakwiye kuba bumva neza ibikenewe kandi bakabigira ibyabo no gushyira mu bikorwa ibiba byemejwe.
Ku bijyanye nn’Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira:
Ijambo rya Nyakubahwa Chairman wa RPF akaba na Perezida wa Repubulika ritangiza inama.
- Raporo y’Ibikorwa 2021-2022 na Gahunda y’ibikorwa 2023-2024.
- Ikiganiro: Urugendo rw’Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 35.
- Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi.
- Ijambo rya Nyakubahwa Chairman wa RPF akaba na Perezida wa Repubulika risoza.
Mu ijambo rifungura mama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI, Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yashimiye abanyamuryango n’abandi batumirwa bayitabiriye.
Yagarutse ku kuba Umuryango FPR-INKOTANYI nubwo wizihije imyaka 35 atari muto nk’uko bamwe babyumva, ahubwo iyo myaka ari nk’imyaka 100 cyangwa irenze bishingiye ku byatumye ubaho, ibibazo wagombaga guhangana nabyo n’uburemere bwabyo, ahanini bifite inkomoko kuva mu bukoroni.
Yagaragaje ko kubera ibibazo bigoye Umuryango FPR-INKOTANYI wagombaga guhangana na byo, wahisemo kugendera ku bintu bitatu by’ingenzi birimo gutekereza byagutse (to think big), kuba hamwe, haba abato n’abakuru (to be together) no kubazwa inshingano (to be accountable), hagamijwe kubaka no guteza imbere Igihugu twifuza.
Yibukije ko kuba hari ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI wagezeho muri iyi myaka 35 umaze, hari ababigizemo ubwitange mu buryo butandukanye, barimo abariho n’abatakiriho.
Yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kwibohora, Umuryango FPR-LNKOTANYI wahuye n’inzitizi nyinshi zirimo gutangirira ku busa, kuko umutungo wose w’Igihugu bari barawusahuye n’abantu benshi bamaze kwicwa; Kuba bamwe mu bari bahawe imyanya muri Guverinoma Igihugu kimaze kubohorwa barahisemo gusahura umutungo muke Guverinoma yari yatangiriyeho uvuye mu bwitange bw’Abanyamuryango; bahungira mu mahanga, ndetse n’Abanyamuryango batakiriye neza kubazwa ibyo bashinzwe.
Ibyo byose ntibyaciye intege Umuryango FPR-INKOTANYI, wakomeje kubaka Igihugu.
Yasoje avuga ko urugendo rukiri rurerure mu gukomeza kubaka Igihugu ari nayo mpamvu bisaba gukorana ingufu n’ubwitange kurushaho.
Muri iyi nama hemejwe:
. Raporo y’Ibikorwa by’Umuryango FPR-INKOTANYI by’umwaka wa 2021-2022;
. Gahunda y’ibikorwa by’umwaka 2023-2024.
Herekanywe fihimi mbarankuru igaragaza mu ncamake urugendo rw’Umuryango FPR-INKOTANYI kuva ku rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jeoside yakorewe Abatutsi kugeza ku Rwanda rushya dufite uyu munsi, rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo rwashoboye kwiyubaka ku kigero gishimishije.
Hatanzwe kandi ikiganiro gifite insanganyamatsiko ku rugendo rw’Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize (Reflection on RPF Journey for the past 35 years), cyibanze ku ngingo zikurikira:
. Kwitanga mu byo dukora hagamijwe kwishakamo ibisubizo, kandi harebwa ibifitiye inyungu abantu benshi;
. Kwigira no guharanira gukomeza guhesha agaciro Umunyarwanda.
Muri iyi nama, abatumirwa bari bahagararaiye imitwe ya Politiki yo mu bihugu by’inshui bahawe ijambo batanga ubumwa bunyuranye, bashima intambwe Umuryango FPR Inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 35 umaze uvutse n’uburyo umaze guteza imbere Igihugu.
Abafashe ijambo ni abahagarariye Prosperity Party/ Ethiopia, FRELIMO/Mozambique, SPLM/Sudani y’Epfo, NRM/Uganda, ZANU PF/Zimbabwe, CNDD FDD/Burundi, CCM/Tanzania, MCI/Republique Centrafricaine, PCT/ Congo Brazzaville na CCP/u Bushinwa.
Muri iyi nama kandi abagize nama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI batoye abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI mu gihe cy’imyaka 5 ku buryo bukurikira:
- Perezida: H.E Kagame Paul
- Visi Perezida: Uwimana Consolée
- Umunyamabanga Mukuru: Gasamagera Wellars
Abakomiseri rusange
1 . Rutaremara Tito
2. Harelimana S. Abdoul Karim
3. Gakuba Jeanne d’Arc
4. Sindikubwabo Jean Népomuscène
5. Mureshyankwano Marie Rose
6. Mukazayire Nelly
7. Utumatwishima Jean Népo Abdallah
8. Twagirayezu Gaspard
9. Kwizera Christelle
10. Muganza Juliana
1 1 .Habonimana Charles
1 2 . Iradukunda Yves
13. Uwimbabazi Maziyateke Sandrine
14. Mbarushimana Assoumpta
15. Kabano P. Celestin
Abakomiseri bahagarariye urubyiruko
1 . Giraneza Gabriel
2. Urujeni Raissa
3. Bagirishya Rwema Dominique
4. Umuhoza Vanessa Gashumba
5 . Mugesera Sam
6. Niyomukiza Joseph
7. Ingabire Jessica
8 . Mpayana Gladys
9. Isimbi Rita
10. Munyabugingo Albert
Nk’uko bitegenywa mu mategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR INKOTANYI, kugira ngo umubare w’abagize Komite Nyobozi/ NEC wuzure (30) Abakomiseri basigaye babiri (2) bazashyirwaho na Komite Nyobozi yatowe.
Abagize inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kuzuza inshingano bafite zo kubaka igihugu, gukora ku buryo budasanzwe kuko n’ibibazo igihugu cyacu gihanganye nacyo nabyo bikomeye, bitandukanye n’iyb’ibindi bihugu.
Abagize mama Nkuru y’Umuryango FPR INkotanyi biyemeje kandi gukomeza gutera inambwe mu mitekerereze n’imikorere myiza ku buryo hiyongera Abanyarwanda bayobora neza abandi mu nzego zose, by’umwihariko ku rwego rw’Igihugu.
Abanyauryango bashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu gihe cy’Imyaka 5 kubera ubwitange, umwete n’ubuhanga agaragaza mu kuyobora Umuryago FPR-Inkotanyi n’Igihugu cyacu.
Bikorewe i Kigali, ku wa 2 Mata 2023,
Gasamagera Wellars,
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze