Amakuru aheruka

Ibiganiro byagenze neza hagati ya Perezida Kagame na Gen Muhoozi hategerejwe impinduka

Published on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mu biro bye Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ibiganiro ngo byagenze neza ndetse nyuma yabyo basangira ifunguro ku meza amwe.

Nyuma yo kuganira Perezida Kagame na Gen Muhoozi basangiye ku meza amwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Mutarama 2022, ku gicamunsi nibwo Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’ibikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe muri Village Urugwiro.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, Lt. Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byagenze neza ndetse u Rwanda rutegereje impinduka ku byifuzo rwagaragaje.

Tweet iheruka igira iti “Perezida Kagame na General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bya kivandimwe, byagenze neza (cordial, productive), imbere hategerejwe kuganira ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’intambwe ifatika irakenewe kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere ujye mu buryo.”

Perezida Kagame ari kumwe na Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba Umujyanama we ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Nyuma y’ibi biganiro byiza Perezida Paul Kagame na Gen Muhoozi basangiriye ku meza amwe.

Village Urugwiro yagize iti “Nyuma yo kugirana ibiganiro bya Babiri (tête-à-tête meeting), Perezida Kagame ari gusangira na General Kainerugaba muri Urugwiro Village.”

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda.

Ibihugu byombi bimaze igihe bitarebana neza kubera ko hari abanyarwanda bahohoterwaga bageze muri Uganda, ndetse Uganda igashinjwa n’u Rwanda kuba icumbikiye imwe mu mitwe igambiriye kugirira nabi ubutegetsi buriho cyane cyane umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Mbere y’uko ajya kubona na Perezida Kagame, Gen Muhoozi yabanje gusura Ambasade ya Uganda mu Rwanda.

Ibyaganiriweho hagati y’aba ntabwo birashyirwa hanze kugeza ubu.

Ibiganiro byabo ngo byagenze neza hategerejwe umusaruro n’izindi ntambwe zizaterwa ngo umubano wongere umere neza

Umuhungu wa Museveni yeretse Perezida Paul Kagame akunda kwita “My Uncle” ko amwubaha nk’uko bigaragara mu ndamukanyo ya gisirikare

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

3 Comments

Popular Posts

Exit mobile version