Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarageje ko ubumwe n’iterambere igihugu gifite ubu ari umusaruro w’ibikorwa by’Intwari z’Igihugu ndetse ko ari umwenda wa buri Munyarwanda mu guharanira iterambere ry’Igihugu, asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.
Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashayantare, 2022 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana intwari z’Igihugu.
Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu kuzirikana intwari z’Igihugu, bunamiye, banashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hanafatwa umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana ubutwari bwabo.
Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Uyu munsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 28. Ukaba usanzwe wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare.
Intwari zibukwa zitangiye igihugu zirimo icyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi izina, akaba ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba na Maj Gen Fred Gisa Rwigema .
Mu bindi byiciro harimo icy’Imena cyirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felecite n’Abanyeshuri b’Inyange banze kwitandukanya ubwo mu 1997 baterwaga n’Abacengezi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.