Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikomeye ku Isi mu bijyanye n’ingufu, Total Energies bagirana ibiganiro.
Perezida Paul Kagame aganira na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Total Energies, Sosiyete y’ingufu y’Abafaransa
Amafoto yashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu agaragaza Perezida Paul Kagame agenda aganira na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Total Energies, Sosiyete y’ingufu y’Abafaransa imwe mu zikomeye cyane ku Isi.
Ibi biganiro byakurikiwe no gusinyana amasezerano hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere Rwanda Development Board (RDB) na Sosiyete ya Total Energies ajyanye n’imikoranire mu bice bitandukanye.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RDB, abikorera mu Rwanda n’Umuyobozi wa Sosiyete ya Total Energies, baganiriye ku mikoranire yabaho hagati y’iki kigo n’abikorera bo mu Rwanda.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Patrick Pouyanné muri Village Urugwiro
Umuyobozi wa RDB, Mme Clare Akamanzi yasobanuriye abikorera amahirwe ahari bashobora gushoramo imari bafatanyije na Total Energies harimo gushyira imari mu ngufu zisubira (renewable energy), gusakaza mu baturage ingufu, n’ibiri birimo kwita ku bidukikije, ndetse no mu burezi.
Umubano w’u Rwanda na Sosiyete ya Total uhagaze neza cyane muri iki gihe, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zabashije kwirukana ibyihebe mu gace Sosiyete ya Total ifitemo ibikorwa byo gucukura Gas, ubu bikaba byarongeye gukora nyuma y’imyaka hafi itatu byari bimaze bihagaze.
Total Energies SE ni imwe mu masosoyete y’ibigugu ku isi, yashinzwe mu 1924 Erneste Mercier ikora ibikorwa byo gucukura petrol na gas, mu mwaka wa 2021 yungutse miliyari 190 z’Amadolari ya America.
Sosiyete ya Total Energies yagiranye amasezerano y’imikoranire n’Urwego RDB
Patrick Pouyanné yagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu Rwanda mbere yo guhura na Perezida Paul Kagame
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.