Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022 Perezida wa Repubukika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda , Peter Hendrik Vrooman, uri kwitegura gusoza inshingano ze zo guhagararira inyungu igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari azimazemo.
Peter Hendrick Vrooman yasezeye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
Ibiro by’umukuru w’Igihugu, ku rubuga rwa rwitter byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Peter Vrooman.
Uyu mugabo wakunze kugaragaza ubushake bwo kwiga kuvuga no gusoma ururimi rw’ikinyarwanda byatumaga benshi bamwibonamo,yagize uruhare runini mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ibikorwa by’uburezi, ndetse n’izindi gahunda zishyigikira iterambere.
Ibi byarushagaho guteza imbere no kwagura umubano hagati ya leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.
Bimwe mu bikorwa Ambasaderi Peter Vrooman yakoze ahagarariye Amerika mu Rwanda harimo gushyigikira gahunda yo gutanga inkingo ku banyarwanda.
Urugero kuwa 18 Nzeri 2021, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yatangaje ko igihugu cye cyahaye inkingo za COVID-19 URwanda zingana 188.370 zo mu bwoko bwa Pfizer ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri gahunda ya COVAX .Ni mu gihe kandi hari izindi miliyoni enye zatanzwe na Amerika kuwa 16 Mutarama 2022.
Si ibikorwa by’ubuvuzi yakunze kugaragramo gusa yanakunze kugaragara mu bikorwa by’iterambere ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina .
Muri ibyo bikorwa yasuye ibigo bitangirwaho inama no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange one stop Center) byo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uyu mugabo kandi yakunze kugaragara ashyigika imishinga y’urubyiruko no guteza imbere abafite ubumuga by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho bafashishwe kwiga gukoresha ururimi rw’amarenga.
Mu bindi gahunda yo gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda”Soma Umenye “ yahawe imbaraga bigizwemo uruhare na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu mushinga wayo ushinzwe ibikorwa by’iterambere,USAID yashishikarije abana n’ababyeyi kugira umuco wo Gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
Muri uko gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda, abana kandi bashishikarizwaga gukoresha ikoranabuhanga nk’inzira ifasha umunyeshuri kwaguka mu bitekerezo.
Ambasaderi Peter Vrooman yakoze inshingano ze kuva muri Mata 2018 nyuma yo kwemererwa na Perezida Kagame asimbura Erica Barks Ruggles wari waragiyeho mu mwaka wa 2014.
Kugeza ubu Petere Vroman inshingano ze agiye zazikomereza muri Mozambique.
Ambasaderi Peter Hendrick Vrooman agiye guhagararira Amerika muri Mozambique
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW