(AMAFOTO) Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yashimye inzu z’umushoramari ADHI yubatse muri Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zigenewe ab’abamikoro aringaniye baba muri Kigali, akaba yavuze ko Leta izatanga ubufasha bwose bukenewe ngo uyu mushinga ugerweho.
Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga inzu zimaze kubakwa
Ni inzu ziri ku giciro cya miliyoni 16Frw na miliyoni 35Frw, nibura umukozi uhembwa Frw 200, 000 no kuzamura ashobora kubonamo inzu.
Uyu mushinga wiswe Bwiza Riverside Community uri i Karama mu Murenge wa Kigali niwuzura uzaba ufite inzu 1600 z’igiciro giciriritse n’izindi 720 z’abafite ubushobozi bwiyumbuyeho (luxury units).
Perezida Paul Kagame wagaragaje ko yishimiye inzu yabonye, yagize ati “Ndashima imikoranire yabaye hagati yawe (Soleman Idd), ADHI na Leta y’u Rwanda mu kwerekana ibishoboka mu bintu dushaka guteramo imbere mu gihe kirekire ariko tutarageraho.
Tubonye ikintu gishoboka, cyatwemeza ko ikibazo twari dufite kuva kera hari ibishoboka ngo gikemuke. Iyi ni intangiriro hari ibindi byinshi bizakorwa, harimo kwigisha urubyiruko, gukoresha ibikoresho by’imbere mu gihugu ndetse n’uburyo ibi bizaramba birisobanura nta byiza twagira nkabyo.
Kugira ibintu bihendutse, birambye kandi dukoresha ibikoresho by’imbere mu gihugu ni ibintu byiza mu byo twagakwiye kugira.
Tuzagirana imikoranire myiza, yari isanzwe ariko igomba kurushaho twifuza ko byihuta ni yo ntego, muri Leta ku ruhande rwacu tuzakora ibishoboka byose mu bushobozi dufite abantu bacu bagere ku nzu za make zikenewe kandi ku bwinshi, kandi ubu uyu munsi twabonye igishoboka, turasaba buri wese muri Leta gukora igishoboka ngo bitere imbere.”
Perezida Paul Kagame yabwiye Umushoramari Soleman Idd ko niba hari ikibazo azagira azakimugezaho vuba.
Ati “Urazi uko wangeraho ndahari amasaha yose, ndifuza ko ibi bintu bigerwaho, dufite abafatanyabikorwa bifuza kudufasha ngo abantu bacu babone amacumbi, ntekereza ko bazabona ibishoboka berebeye kuri izi nzu, biradusaba twese ngo dukore tugere ku ntego igomba kugerwaho.”
Izi nzu Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari nziza ndetse ko uyu mushinga ukwiye gushyigikirwa
Aime Habimana, Umwubatsi wa Engineering Consultancy & Construction (ECCON) iri kubaka ziriya nzu yabwiye The New Times ku wa Kane w’iki Cyumweru ko nibura bahaye akazi abakozi 200 bakaba barahereye ku kubaka inzu 245 zizuzura mu mpera za 2022.
Habimana yavuze ko igiciro cya ziriya nzu kiri hagati ya miliyoni 16Frw na miliyoni 35Frw bitewe n’ingano y’inyubako n’ibiyirimo.
Umushoramari ngo nubwo yahereye i Kigali umushinga we arashaka ko uzagera mu gihugu hose.
Izi nzu ziri mu byiciro bibiri hari izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro n’izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ariko ziba ari inzu imwe irimo ebyiri (Two in One) hakaba izindi z’ibyumba bitatu n’uruganiriro ariko inzu ikaba iri ukwayo.
Ikindi ni uko izi nzu zubakanye ubuhanga mu bijyanye no kurengera ibidukikije.
Rwiyemezamirimo ateganya ko mu 2026, azaba yarubatse bene izi nzu 8,000 nibura muri 2033 akazaba yarujuje inzu nk’izi 40,000 nibura muri zo 70% zikaba ari iz’abamikoro aciriritse.
Mu ruganiriro rw’imwe muri izi nzu
Perezida Paul Kagame yashimiye umushoramari Soleman Idd washinze ADHI irimo kubaka izi nzu mu Rwanda
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.