Nyuma y’uko Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC yo mu Karere ka Gicumbi, Urayeneza John yeguye ku nshingano avuga ko amikoro adahagije ku buryo yabasha kuzuza inshingano ze uko bikwiye, hashyizweho komite nyobozi nshya y’inzibacyuho mu gihe inteko rusange itaraterana ngo hatorwe abayobozi bashya b’iyi kipe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yijeje ko bari kwita ku bibazo by’ikipe y’AKarere ya Gicumbi FC
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabaye buhawe Asuman Nshumbusho nka Perezida wa Gicumbi FC, yungirijwe na visi perezida wa mbere Desire Niyitanga n’uwa kabiri Lucie Nzaramba, bose bashyizweho mu myanzuro ya komite nyobozi ya Gicumbi FC yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Werurwe 2022.
Nubwo hashyizweho komite nshya, mu byatumye Urayeneza John yegura birimo amikoro make avugwa mu ikipe ya Gicumbi FC harimo nuko ingengo y’imari bahawe isa n’iyarangiye batararenga umutaru muri shampiyona.
Mu kumenya byinshi ku hazaza ha Gicumbi FC, UMUSEKE wagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmuel, avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo ikipe ya Gicumbi FC igaruke mu nzira nziza z’umusaruro, ahamya ko ubushobozi buhari kandi buri gushakwa ngo bwongerwe.
Ati “Ntitwajya mu mibare cyane ariko ingengo y’imari twageneye Gicumbi FC irenga ayo abantu bakomeje kuvuga, ariko tunibuke imbaraga twashyize mu kuzamura ikipe mu cyiciro cya mbere. Akarere kiyemeje kuzayishyigikira mu buryo bushoboka bwose ngo itajya mu havugwa ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, dufite abafatanyabikorwa badufasha kandi turimo dushinga fun club mu Mirenge ngo abaturage bafashe ikipe yabo.”
Nzabonimpa Emmanuel yijeje abakunzi ba Gicumbi FC ko baticaye mu gutangirira hafi ngo ikipe idasubira mu cyiciro cya kabiri, avuga ko bazi ko utakikoreza umutwaro umuntu udafite amikoro. Bityo ingengo y’imari y’umwaka utaha w’imikino izaba ihagije kuko bigiye ku tundi turere dufite amakipe ku buryo ingengo y’imari ishobora no kurenga miliyoni 150 Frw.
Yagize ati “Twaganiriye n’utundi Turere twumva aho bihagaze ndetse turi gushaka ahava ingengo y’imari yunganira, twumva amafaranga twabahaga azakubwa kabiri bitewe n’intego ihari n’umwanya dushaka ko ijyaho. Gicumbi FC n’ikipe yacu dukunda nk’abaturage, ntabindi byishimo nabaha ntahereye ku ikipe yabo, tuzakora ibishoboka byose ubushobozi bube buhagije kuko ntibikwiye ko yaba mu makipe afite ikibazo cy’ingengo y’imari.”
Uyu muyobozi yashimye umurava n’ubwitange bwa Urayeneza John wanayifashije kuyigarura mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko yari yamanukanye nayo, gusa kuba yanarekuye inshingano kubera umusaruro utari mwiza, nabyo ni byiza gutanga umwanya bakamukorera mu ngata kuko yakoze byinshi byo gushima.
Nyuma y’uko Urayeneza John yeguye ndetse n’umutoza wayo mukuru Gyslain Bienvenue Tschiams, akegura nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC ibitego 6-0, kuri ubu ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida mushya w’agateganyo Asuman Nshumbusho nabo bafatanyije barimo gushaka umutoza mushya uza kugarura ibintu mu buryo.
Gicumbi FC ni iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14 inganya na Gorilla FC, zose zikarushwa na Etoile de l’Est ya 13 amanota 3, gusa biracyashoboka ko Gicumbi FC yagaruka mu nzira nziza kuko irushwa amanota 6 na Rutsiro FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 5 na Etencelles FC ya 13.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW