Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwibukije abagabo ko bagomba kugabanya amafaranga banywera ku munsi, kugira ngo bajye muri gahunda ya Ejo heza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier yasabye abagabo kugabanya amafaranga banywera bakayashyira muri EJO HEZA
Ibi babivuze ubwo Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyahembaga Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu baturage babashije gutanga umusanzu wa EJo heza mu mwaka wa 2020-2021.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier avuga ko nubwo bahawe ibihembo ariko umubare w’abagabo batanze umusanzu wabo wa gahunda ya Ejo heza ukiri hasi igereranyije ni uwa abagore uyu mwaka wa 2021-2022.
Gashema yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, abagore aribo baza ku mwanya wa mbere mu baturage bose b’Akarere ka Nyaruguru.
Ati ”Turasaba abagabo ko bagabanya umubare w’amafaranga bajyana mu tubari, bakibuka guteganyiriza amasaziro meza yabo.”
Uyu Muyobozi yavuze ko gahunda ya Ejo heza batayifata nk’umuhigo ahubwo bayirebera mu ndorerwamo y’amasaziro meza y’abanyarwanda kuko ari babyo Umukuru w’Igihugu watangije iyi gahunda yifuriza abaturage.
Ati ”Amafaranga menshi y’abanyamuryango ba Ejo heza yatanzwe n’abagore iyo dukora ubukangurambaga bose baba bahari bumva ibyiza by’iyi gahunda.”
Umuyobozi w’Ejo heza muri RSSB ku rwego rw’igihugu Gatera Augustin avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020-2021 besheje uyu muhigo ku kigero cya 113%.
Gatera akavuga ko intego ari uko buri muturage wese yinjira muri iyi gahunda kubera ko ariwe bifitiye inyungu.
Ati ”Buri Karere kahawe umuhigo wa Miliyoni zirenga 300 ni umuhigo ukomeye kuko usaba kwigisha abatarawumva bagasobanukirwa ibyiza byawo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko umubare w’abamaze kumva neza akamaro ka Ejo heza mu Ntara y’Amajyepfo ushimishije.
Gusa akavuga ko uyu mubare uramutse uwuhereranyije n’abatuye iyi Ntara usanga ku gipimo cyo hasi.
Ati ”Birasaba ko dushyira imbaraga mu gukangurira abaturage bacu gutanga imisanzu ya EJO HEZA ari benshi abayobozi bakabikora nta numwe bahutaje kuko kuwutanga ari ubushake.”
Abagabo bamaze gutanga imisanzu yo kwizigamira mu Karere ka Nyaruguru muri uyu mwaka wa 2021-2022 barenga ibihumbi 3 mu gihe abagore ari ibihumbi birenga 5.
Ku rwego rw’igihugu abarenga miliyoni uyu mwaka bamaze kwizigamira miliyari 27.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda kashimiye Uturere twahize utundi ku rwego rw’igihugu aritwo: Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Gakenke, na Nyaruguru.
Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa umuhigo wa EJo heza mu Ntara y’Amajyepfo
Bamwe muri ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari bahawe ibihembo byo kwesa umuhigo wa EJo heza
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/NYARUGURU