Ntibaziyaremye Ferdinand w’imyaka 39 wubakaga ku nyubako ya La Bonne Adreese, ya Higiro Martin mu Mujyi wa kigali yahanutse ku nzu y’igorofa rya kabiri yikubita hasi abanza umugongo, ahita ajya muri koma.
Uyu mufundi ubwo yikubitaga hasi yahise yihutanwa kwa muganga
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko ibyo bikimara kuba yihutanywe kwa muganga na Ambulance, imugeza ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricicie yabwiye UMUSEKE ko aya makuru yayamenye akihutira kujyayo kugira ngo uriya muturage atabarwe hakiri kare.
Ati “Twabimenye nanagiyeyo, yari arimo kubaka ahanuka ku gikwa maze yikubita hasi ariko yajyanywe kwa muganga.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.