Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwagize abere abayoboke b’idini ya Islam baregwaga ibyaha bitandukanye birimo icyo guhirika ubutegetsi buriho.
Abaregwa bose Urukiko rwategetse ko bahita barekurwa
Nyuma yuko urukiko rwiherereye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, rwafashe icyemezo ko abaregwa ibyaha byose bitabahama kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje bishobora gushingirwaho rubahamya ibyaha.
Urukiko rwategetse ko abaregwaga bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa rwibutsa ababuranyi ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Batawe muri yombi muri 2013, bashinjwa kuba mu ishyirahamwe HIZB-UT-TAHRIR
Ubushinjacyaha bwaregeye ruriya rukiko abayoboke b’idini ya Islam, Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdallah na Rurangwa Ibrahim baregwa ibyaha birimo icyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’icyaha cy’iterabwoba ku nyungu z’idini.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko aba bari mu ishyirahamwe ryitwa HIZB-UT-TAHRIR kandi bose bafatanywe ibitabo birenze bitanu aho ngo bari bagamije guhindura igihugu ngo kigendere ku mahame y’idini ya Islam aho kugendera ku muhame ya Demokarasi Leta y’u Rwanda igenderaho.
Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko bariya baregwa bicaraga mu byo bise ibyicaro bagacura umugambi kandi bari baratangiye gushaka abayoboke baririya “shyaka” ngo ni abahezanguni b’idini.
Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya ibyaha abaregwa bagafungwa burundu bakanamburwa uburenganzira bari bafite mu gihugu.
Abaregwa bireguraga bavuga ko gusoma biriya bitabo byari bigamije kwiyungura ubumenyi ku idini ya Islam kandi batigeze baba muri ririya shyirahamwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.