Connect with us

Amakuru aheruka

Nyanza: Umusore bikekwa ko yiyahuye kubera kudahabwa umunani

Mu Mudugudu wa Karusimbi mu kagari ka Gishike mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza hari urugomero rw’amazi rufite metero 19 mu bujyakuzimu bikekwa ko rwiyahuyemo umusore kubera ko atahawe umunani.

Urugomero rw’amazi rwa Rwabicuma rufite metero 19 mu bujyakuzimu

Abaturage bazindukiye kuri ruriya rugomero babwiye Umunyamakura wa UMUSEKE  wahageze ko baje kureba umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye mu mazi bategereje ko umurambo we wareremba hejuru.

Jean Claude Niringiyimana w’imyaka 26 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Runga muri uyu Murenge wa Rwabicuma ku mugoroba wo ku wa 08 Gashyantare, 2022 yagiye ku rugomero rw’amazi akoreshwa mu kuvomerera imyaka, icyo gihe ngo yahahuriye n’umuntu maze uwo muntu abaza Jean Claude (bikekwa ko yiyahuye) amakuru na we amusubiza ko agiye kubirangiza.

Niringiyimana Jean Claude ngo yahise asaba uwo muntu bahuye kumurebera numero ya telefone ya mukuru we mu gihe undi arangariye muri telefone yumva Jean Claude yikubise mu mazi.

Sengoga Chadrack sewabo wa Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko bahoze basangira akantu (inzoga) maze akamubwira ko uwo bikekwa ko yiyahuye yigeze kugirana ibibazo n’ababyeyi be birimo ngo ko yibye telefone ya mushiki we, atema urutoki rwa se, atwara radiyo, Se aramurega maze Mutwarasibo arabunga bamuca Frw 13,000 maze nyuma ahabwa ikibanza (yari yaratse umunani se).

Ati “Twari aho dusangira dutandukanye numva ngo yiyahuye kandi ngo yiyahuriye mu rugomero abantu bamureba.”

Christophe Ntaganira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runga, Jean Claude yari atuyemo yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko uwo musore bikekwa ko yapfiriye muri ariya mazi yigeze kugirana ibibazo n’ababyeyi be bishingiye ku munani yatse ntawuhabwe.

Ati “Amakuru y’ibanze twamenye ni uko yari amaze iminsi ataba mu rugo aba i Kigali, yaje kugaruka rero iwabo arahaba cyakora mu minsi nk’ine ishize yari abanye nabi n’ababyeyi be cyane se umubyara kubera ko ngo yakaga umunani se akamubwira ko na bakuru be batarahabwa iminani.”

Gitifu Christophe yakomeje avuga ko se yabwiraga Jean Claude ko abishoboye yareba aho yubaka yishimiye ngo kuko yanawumwimaga kuko yanashakaga guhita ahagurisha.

Ati “Uwo muhungu rero kunyurwa n’igisubizo se yamuhaye byamunaniye niko gufata icyemezo kigayitse ariyahura.”

Urugomero bikekwa ko Jean Claude yaguyemo ruhuriweho n’utugari dutatu aritwo Runga, Gishike na Rwabicuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko aya makuru bayamenye bityo inzego bireba zikaba zatangiye iperereza.

Ati “RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye umwana yiyahura.”

Si rimwe cyangwa kabiri muri uru rugomero rw’amazi ruvomerera imyaka humvikanye imfu za hato na hato nk’uko abahatuye babibwiye Umunyamakuru.

Abaturage bazindukiye ku rugomero bavuga ko baje kureba umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuyemo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

1 Comment

  1. gahirima

    February 10, 2022 at 9:54 am

    Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka