Connect with us

Amakuru aheruka

Nyanza FC yabonye undi mufatanyabikorwa uzayifasha mu mikino yayo

Nyuma y’uko Nyanza FC igarutse mu kiciro cya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda yabonye undi mufatanyibikorwa usanga uwari usanzwe.

Nyuma yuko Nyanza FC isinye amasezerano na Lenima biyemeje

Kuri uyu Gatanu taliki ya 14 Mutarama 2022 ubuyobozi bwa Nyanza FC bwabonye undi mufatanyibikorwa witwa DEVMATS LTD wabemereye kuzabakorera urubuga (website) no kubafasha gutambutsa umukino kuri YouTube (Live streaming) akaba asanze Lenima Hotel Ltd bari basanzwe bakorana.

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje gukorana babafasha mu bijyanye n’ubushobozi no mu bitekerezo.

Ati “Iyo bakomeje kudufasha natwe ubwacu bidufasha kwitwara neza mu irushanwa.”

Ntihatangajwe ingano y’amafaranga Lenima Hotel Ltd isanzwe iha Nyanza FC mu gihe cy’umwaka w’amasezerano bagiranye gusa Jean Niyoniringiye Umuyobozi w’iriya hotel yashimye imikoranire bagiranye.

Ati “Umwaka ushize twakoranye neza turabishima niyo mpamvu tugarutse kongera gukorana.”

Nyanza FC yagarutse mu kiciro cya kabiri nyuma yaho yari yasenyukiye muri Rayon Sport yaje gusubira i Kigali.

Muri uyu mwaka wa Shampiyona Nyanza FC kuri uyu 16/01/2022 izakira ikipe y’Akagera FC. Hashize iminsi Nyanza FC yandikiye FERWAFA iyasaba gusubizwa ibyo yakoresheje ijya gukina umukino wa Rugende ariko waje gusubikwa ikabimenyeshwa yahageze.

Nyanza FC yasinze amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka