Connect with us

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Umuturage amaze gukoresha Miliyoni 196 yubaka Stade y’ikitegererezo izatwara Miliyoni 300Frw

Umuturage wo mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, ari kubaka stade y’ikitegererezo izuzura itwaye Miliyoni zisaga 300 Frw.

Uyu muturage avuga ko yifuza kuzamura impano z’abana bazi guconga ruhaho muri Nyamasheke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, butangaza ko uyu muturage witwa Justin Musabyimana wo mu Murenge wa Mahembe arikubaka iyi stade y’ icyitegererezo mu Kagari ka Nyagatare.

Iyi stade izuzura itwaye Miliyoni zirenga 300 Fr, imaze gutangwaho miliyoni 196 Frw zose zatanzwe n’uyu muturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ko uyu mufatanyabikorwa asanzwe akunda siporo cyane by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere bushimira uyu muturage usanzwe “umuterankunga ukomeye w’ikipe y’Umurenge wa Mahembe ikunda kwigaragaza mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.”

Justin Musabyimana avuga ko yatekereje kubaka ikibuga kubera urukundo akunda siporo kandi akaba abona muri aka Karere nta stade ihari.

Yatangaje ko nyuma yo gukoresha izi Miliyoni 196 Frw, bagiye gushakisha inkunga kugira ngo iyi stade izuzure mu cyiciro kizakurikira.

Avuga ko iyi stade izafasha kuzamura impano z’abana basanzwe bari muri aka Karere bazi guconga ruhago kandi ko basanzwe bahari ari benshi.

Atangaza kandi ko bafite gahunda yo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru ku buryo iki kibuga kizagira uruhare rukomeye muri uyu mushinga.

Igishushanyo mbonera cy’iyi stade n’ibindi bikorwa bizajyana na yo

Hamaze gukoreshwa miliyoni 196 Frw

Asanzwe ari umukunzi wa Siporo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. albert

    February 26, 2022 at 1:55 pm

    FELICITATION JUSTIN GUTEZA AHO UVUKA IMBERE

  2. Fernandel

    February 26, 2022 at 9:06 pm

    Iyo agaburira abashonje, akarihira abana baTISHOBOYE MINERVAL, BYARI KUBA BYIZA. ARIKO NIBA BABYO YARABIKOZE, IMANA IZABIMUHEBERE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka