Mu Mudugudu wa Kokobe ahazwi nko muri Karabaye, Akagari ka Munanira 2, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge hamenwe inzoga z’inkorano zengeshwa isabune, amatafari n’indi miti yangiza ubuzima bwa muntu.
Izi nzoga zamenwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage
Igikorwa cyo kumena izi nzoga cyabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwatangaje ko amakuru yizi nzoga yatanzwe n’abaturage, batunze urutoki bavuga ko uwitwa Nkurunziza yenga inzoga z’inkorano ziteza akaduruvayo muri iyo quartier.
Iki gikorwa cyari gihagarikiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Litiro 400 z’inzoga z’inkorano nizo zamenwe.
Hafashwe kandi ibikoresho uyu mugabo yifashishaga yenga izi nzoga, birimo isabune,amatafari, Pakimaya n’indi miti igira igaruka ku buzima bw’abayinyweye.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kokobe wafatiwemo izi nzoga, Ntaganda Célestin, yabwiye UMUSEKE ko ari ukuri zamenywe ku mugaragaro.
Ati “Nibyo nk’uko mwabibonye, ni inzoga z’inkorano zafatiwe kwa Nkurunziza zihita zimenwa ku mugaragaro abaturage bose bareba.”
Uyu Muyobozi w’Umudugudu yakomeje asobanura uko byamenyekanye kugira ngo izi nzoga zifatwe kandi zimenwe.
Ati “Ubundi ibi binyobwa ni iby’uwitwa Nkurunziza, akaba afite urwengero ku mugore witwa Kankindi utuye hafi y’iwe. Ni ukuvuga ngo byari bifungiye muri iyo nzu yakodesheje. Hari hari gukorwa igikorwa cy’ubugenzuzi bwo kumenya abikingije COVID-19, Ubuyobozi buhageze bwumva umuhumuro w’inzoga, bubabijije abaturage bahita batanga amakuru gutyo.”
Yongeyeho ati “Ubuyobozi bwahise buca ingufuri z’aho byari biri burabisohora bujya kubimena. Impamvu byamenwe ni uko byica ubwonko bwa muntu.”
Uyu Muyobozi yanasabye abaturage bo muri uyu Mudugudu, kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo harindwe icyahungabanya ubuzima bw’umunyarwanda n’umuturarwanda.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara inzoga z’inkorano zihimbwa amazina atandukanye.
Abaturage bahuriza ku kuba abanywa izi nzoga usibye guhungabanya ituze rya bagenzi babo n’abo ubwabo zibagiraho ingaruka z’ubuzima.
Izi nzoga zengwa mu matafari, isabune n’imisemburo ikaze inabyimbisha amatama
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW