*Yabwiwe ko ushaka urupfu asoma impyisi, nta muntu uburana n’umuyobozi. *Gitifu avuga ko uyu muturage agamije kumuharabika
Basanganira David utuye mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Rugari, Umudugudu w’Urumuri mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yakorewe akarengane n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Bandora Emmanuel, kuri ubu uri mu Murenge wa Karangazi, ubwo yakekwagaho kwiba isake akaza gusabwa kuyishyura ariko nyuma yaboneka ntasubizwe amafaranga yayitanzeho.
Umuturage avuga ko yabeshyewe kwiba Isake ya Gitifu igasangwa ku muturanyi.
Uyu muturage avuga ko ubwo mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Rebero yari atuyemo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahoze ayoboye Umurenge wa Mimuri, Bandora Emmanuel wari umuturanyi we, kuko amarembo yahanaga imbibi, yaje kubura inkoko y’isake maze haza gukekwa ko yaba yibwe na Basanganira David.
Mu kiganiro n’UMUSEKE Basanganira wakoraga akazi k’ubukarani yaje gufatwa maze ajyanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha gufungirwa kuri Sitasiyo ya Mimuri, ndetse asabwa kwishyura Frw 10.000 ahwanye n’ayaguze iyo sake.
Uyu muturage utunze umugore n’abana batandatu, yavuze ko abonye ko ntaho ari buyakure yahisemo kugurisha inkoko yari atunze eshanu kugira ngo abone ubwishyu.
Ati “Twari duturanye noneho aza kubura inkoko, baramfata baramfunga ngo ni njye wayibye, bamaze kumfata, barankubita, ahamagara RIB imubwira ko niyishyura Frw 10.000 bamurekure atahe, natayishyura ajye kumara amezi atatu mu kigo kinyuramo abantu by’igihe gito (Transit- center).”
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kwishyura, ashengurwa no kuba atarasubizwa amafanga yatanze kandi ko urwego rwose agejejeho akarengane yagiriwe, yimwa amatwi.
Uyu muyobozi ahakana ko iki kibazo nta cyabayeho agira ati “Njye ndibwa buri gihe, ari inka ndazibwa, ari amamoto narayibwe, ari amatungo magufi na yo ni uko, niba ari muri abo ngabo, gusa numva nta muntu uranyishyura inkoko.”
Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa atemeranya n’umuturage, ni ibisaba inzego zitandukanye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uri mukarengane arenganurwe.
Uyu muturage avuga ko amaze gutakaza amafaranga menshi asiragira mu ngendo ashaka ubutabera bw’inkoni yakubiswe, kubuzwa kubona akazi no gushyirwaho icyasha cy’ubujura.
Hirya no hino hagaragara ibibazo by’abaturage bavuga ko bakorerwa akarengane n’abayobozi bitwaza icyo bari cyo bigashimangirwa n’imvugo ya bamwe igira iti “Nta muturage urega umuyobozi.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.