Mu Karere ka Nyabihu habarurwa abana 4283 bataye ishuri mu gihe muri abo, 288 bamaze kurigarurwamo. Zimwe mu mpamvu zisobanurwa na bamwe mu babyeyi zibatera kuva mu ishuri, harimo ubukene bwo mu muryango.
Ibiro by’Akarere ka Nyabihu
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu batangaza imiryango yabo yibasirwa n’ubukene, bagahitamo kujya gukorera amafaranga mu birombe bicukurwamo imisenyi, ahatwikirwa matafari n’ahandi .
Umwe yagize ati “Ugeze mu isoko hano, usanga abana benshi barabaye abajura kandi barahoze ari abanyeshuri.Turasaba ngo ubuyobozi bubishyiremo imbaraga kuko hari ababyeyi batabifitemo ubushake.”
Undi na we yagize ati “Hari abana bafite kuva ku myaka itanu kugera ku icumi,usanga bavuga ngo izi ni za Marine (avuga abana baba ku muhanda) , mu masoko,mu dusantere,hari abirirwa mu birombe, hari abirirwa mu majumbure,mu cyayi,abikorera amatafari.Turasaba leta ko badukorera ubukangurambaga.”
Bamwe mu bana bataye ishuri, bo bavuga ko ahanini byatewe no kuba hari bamwe batewe inda bakiri bato bakanirwa guhuza ishuri no kurera.
Umwe ati “Hari igihe umuntu avuga ati ngwino nkujyane ahantu, ndaguha amafaranga menshi.”
Undi na we ati “Ubwo naba narabyaye umwana nkajya kwiga, nkamuhahira gute?”
Abandi basobanuro ko kubera imibereho mibi baba babayemo mu miryango, babura ibyo kurya bagahitamo kujya gukorera amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, auvuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abana bataye ishuri bose barisubizwemo.
Ati “Tumaze icyumweru hakorwa ubukangurambaga bwo kuzana abana bataye ishuri bose., usanga abenshi ari babandi bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange (Tron Commun), atatsinda agahita aterera iyo.Hanagaragaramo abana bakoze ikizamini cy’umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, atatsinda akagira U,agahita agenda.
Ubu ngubu hashyizweho n’uburyo twese n’inzego dukorana, tugakora igikorwa duhuriyeho, tukajya dushakisha abo bana.”
Mu Ntara y’Iburengerazuba akarere ka Nyabihu kabarizwamo,mu ntangiriro z’igihembwe cya mbere habarurwagamo abana 21 779 batigeze basubira ku ishuri.
Nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe bwo kugarura abana mu mashuri, benshi basubijweyo ndetse kuri ubu abana 11.198 nibo batarasubirayo.
Iki kibazo cyarahagurukiwe…
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB,Dr Usta Kayitesi,ubwo kuwa 10 Gashyantare 2022, yari mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abanyamadini ndetse n’izindi nzego zitandukanye kugira uruhare nu gushakira hamwe igisubizo cyatuma abana badata ishuri.
Yavuze ko Abanyamadini bagira uruhare runini ku burezi mu Rwanda bityo ko badakwiye kureberera ikibazo cy’abana bata ishuri.
Ati “Ubu murumva hari umuntu ukwiriye kutubwira aho abana bari kurenza umushumba wabo,hari umuntu watubwira aho abana bataye ishuri kuruta itorero? Kuva mu kiburamwaka kuzamuraka, baba bari mu mashuri y’amadini n’amatorero.”
Uyu muyobozi yavuze ko hejuru ya 56% y’amashuri ari mu Rwanda ari ay’amadini n’amatorero bityo ko bakwiye kugira uruhare mu gukumira ikibazo cy’abana bata ishuri nk’ababareberera umunsi ku wundi.
Ikibazo cy’abana bata ishuri ni kimwe mu byo Uturere dutandukanye two mu gihugu twahagurukiye, aho hirya no hino hari gukorwa ubukangurambaga bushishikariza abana bataye ishuri kurigarukamo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo:RBA
TUYISHIMIRE RAYMOND\UMUSEKE.RW