Depite Mukabunani Christine asanga kuba umuhungu wa Perezida Museveni azaniye ubutumwa bwa se Perezida Kagame bidahita bisubiza ibintu mu buryo kuko abacumbikiwe na Uganda bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda batahita birukanwa, gusa ngo hari icyizere ko umubano wazahuka vuba ndetse imipaka igafungurwa ubuhahirane mu bucuruzi bugasubukurwa.
Hashize iminsi itari mike umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza kuko ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ibi bituma bamwe mu Banyarwanda baba cyangwa abajya muri Uganda bahohoterwa ndetse bakanafungwa bya hato na hato.
Ni mu gihe kandi imipaka yafunzwe ku mpande zombi urujya n’uruza ruba umugani, imodoka zitwaye ibicuruzwa biva mu Rwanda zinyuze muri iki gihugu zagiye zitinzwa nzira bimwe zitwaye bikangirika, ni nako izanyuraga muri Uganda zitakibasha kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.
Umunyarwanda aca umugani ati “ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”, yifashishije Twitter Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaranditse ati “uzatera Marume Kagame azaba ateye umuryango wange.”
Bidaciye kabiri nyuma y’umunsi umwe ku wa 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Adonia Ayebare, intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni yari izanye ubutumwa bwe i Kigali.
Inkuru iba kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Mutarama 2022, ubwo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasesekaraga mu rw’imisozi igihumbi azanye ubutumwa bwa se Museveni, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
RNC ya Kayumba kimwe mu bidobya umubano w’ibihugu byombi
U Rwanda na Uganda ni ibihugu byabanye neza igihe kitari gito, bamwe mu Banyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Uganda bari mu bitanze mu rugamba rwashyize ku butegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ntibyarangiriye aho kuko Museveni na we yagize uruhare rugaragara ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohoza igihugu, ibi yanabiherewe umudali w’ishimwe yambikiwe kuri Stade Amahoro i Remera.
Gusa ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze kubohora igihugu ndetse zinahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ibihugu byombi byabanye neza. Nyuma yaho hari imitwe yagiye igerageza gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
RNC ya Kayumba Nyamwasa yabaye imvano y’igihu mu mubano kuko u Rwanda rwashinjaga Uganda gufasha iyi mitwe ndetse no guhohotera Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Ibi byatumye mu 2019, u Rwanda rwareruye ruburira abanyarwanda kwitondera kujya muri Uganda, aribwo n’imipaka yafunzwe.
Kurebana ay’ingwe hagati y’ibuhugu byagize ingaruka ku bukungu
Kuba hashize igihe u Rwanda na Uganda barebana ay’ingwe byatumye ubukungu ku mpande zombi bugerwaho n’ingaruka, nyuma y’uko imipaka ifunzwe abaturage bayituriye bayifashishaga bahahirana byahise bihagaragarara.
Izi ngaruka zigaragazwa nuko nka hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131.8 z’amadolari agera kuri miliyoni 5, ni mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwigeze kugera kuri miliyoni 200 z’amadolari.
Mu kumenya by’inshi ku ngaruka ku bukungu bw’u Rwanda, UMUSEKE wagiranye ikiganiro cyihariye na Hon. Mukabunani Christine, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda maze aduha imboni ye ku izahara ry’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Abanza gusobanura icyo uruzinduko rwa Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda no kuganira Perezida Kagame bivuze n’icyizere bitanga.
Ati “Ntabwo nakwizera ko bihita bihinduka ako kanya, gusa hari intambwe iri buterwe. Impamvu njyewe ntabyizera, niba Uganda icumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ibyo ari byo byose ntabwo uyu munsi barangiza kuganira ngo bagende bahite babirukana. Birafata igihe haterwe n’izindi ntambwe. Icyizere ni uko ibihangayikishije igihugu biri buhabwe umurongo bijye mu cyerekezo cyiza bikaba byakemuka vuba.”
Hon Mukabunani asanga Abanyarwanda bari basanzwe bahahirana n’abaturanyi babo baraharenganiye ndetse n’ibyo binjizaga mu gihugu biba iyanga kuko imipaka yafunzwe.
Agira ati “Byatumye abaturage batagenda bisanzuye, ku mupaka hanyuraga abantu benshi cyane cyane abadafite ubushobozi buhambaye harimo abagenda n’amaguru bagiye guhahira hakurya mu masoko yaho, harimo abakoresha amagare na moto abo bose barahagaze. Aho twibuke ko hari imisoro imwe n’imwe baba binjiza, abakozi ba Magerwa na Rwanda Revenue batagikora.”
Akomeza agaruka ku ngaruka bigira mu gihe abaturage ba rubanda rugufi batabasha guhahirana n’abaturanyi.
Yagize ati “Igihugu kirahahombera cyane kuko umuturage wegereye umupaka hari ibicuruzwa yambukana akajyana hakurya kuko ariho hari abakiriya be, kimwe n’uko na we akurayo icyo akeneye. Hari abanyeshuri bigaga hakurya nubwo u Rwanda rwahise rwegereza ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro hariya, ariko ntitwirengagize ko bitubakwa mu munsi umwe, batarabyegerezwa rero abajyaga kwiga baradindiye. Abaturage bahaturiye bari mu batanga ubuhamya bw’uburyo bahahombeye cyane.”
Uretse kuba abaturage baturiye imipaka barahadindiriye, ingaruka zageze no mu bucuruzi cyane cyane ubwambukiranya imipaka bukorwa n’abacuruzi banini. Aha niho Hon. Mukabunani ahera agaruka ku buryo byakomwe mu nkokora n’umubano wabuditsemo igihu.
Ati “Ibi ni ibihugu bituranye ariko reka tunarebe niyo abaturanyi badacana uwaka hari byinshi bihungabana. Abacuruzi bakuragayo ibicuruzwa bikorerwa mu nganda za Uganda n’ibyo bahinga ntibakibikurayo, abahanyuzaga ibicuruzwa basigaye banyura kure nk’ababaga babikuye Kenya basigaye baca Tanzania. Ibyavanwagayo kuko ari hafi basigaye bajya za Turukiya.”
Icyizere kirahari ko imipaka yafungurwa ubucuruzi bukagaruka mu buryo
Hon. Mukabunani Christine, asanga kugirango ibintu bigaruke mu buryo bituruka ku bushake bw’impande zombi, gusa ngo icyizere kirahari nyuma y’uko hari bimenyetso byerekanwa n’ibihugu byombi harimo n’ibiganiro.
Abisobanura agira ati “Hari icyizere kuko nkeka ko Abakuru b’Ibihugu byombi baticaye kandi Perezida Kagame akora uko ashoboye, byose bizanaterwa n’ubushake bw’impande zombi. Ariko kuba hari ibiganiro biri kuba hari icyizere ko imipaka yafungurwa vuba.”
Akomeza agaruka ku nyungu zaba zihari mu gihe imipaka yaba ifunguwe ku mpande zombi, urujya n’uruza rukaba nk’uko rwahoze.
Ati “Imipaka ifunguwe abantu bakongera gusubukura ingendo zabo, abafite imiryango hakurya bakabasha kuyisura yewe n’umutekano mu gihugu cyacu, abanyeshuri tukababona bajya kwiga hakurya, abacuruzi bakambuka imipaka kandi ubukungu bwazamuka.”
Hon Mukabunani Chrstine, kuri we ibiganiro Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba agirana na Perezida Kagame nyuma yo kumushyikiriza ubutumwa yahawe na se hari intambwe iri butangire guterwa kandi nziza.
Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, gahunda ye yari ipanze ko abanza kujya kuri Ambasade y’Igihugu cye nyuma akahava yerekeza muri Village Urugwior gushyikiriza Perezida Kagme ubutumwa yahawe na se ndetse bakagirana ibiganiro bigamije gutsura umubano.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze