Ubukungu

NIRDA irasaba abanyenganda kurushaho kunoza ibyo bakora

Published on

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirasaba abanyenganda cyateye inkunga kurushaho kunoza ibyo bakora bakabyaza umusaruro imashini babonye binyuze muri gahunda y’ipigana (Open Calls).

Umuyobozi wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame, yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere urwego rw’inganda bikihutisha n’iterambere ry’igihugu, asaba inganda zahawe imashini n’ibindi bikoresho kubifata neza bakabibyaza umusaruro, badategereje ko hari undi uzakomeza kubibakurikiranira.

Ati: “Icyo dusaba inganda ni ugukoresha neza ubufasha babona bakabyaza umusaruro imashini n’ibikoresho bahawe ndetse bakanashyira ubumenyi mu bikorwa bityo dukazamurira hamwe urwego rw’inganda”.

Yongeyeho ko NIRDA izakomeza kubaba hafi mu buryo butandukanye. Ati: “NIRDA izakomeza gukora ibishoboka byose byaba ibisaba ubushobozi bw’amafaranga n’ibisaba ubushakashatsi hagamijwe guteza imbere inganda.”

Umwe mu bahawe imashini muri gahunda ya “Open Calls’ Hanganimana Jean Paul, uyobora uruganda rukora ibiryo by’amatungo mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye yavuze ko imashini zibafasha gukora neza ndetse bakanongera umusaruro kandi ko basobanurirwa imikoreshereze yazo.

Yagize ati: “Nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini […] umusaruro wariyongereye wikuba nka gatatu ugereranyije na mbere dufite imashini zikora toni 2 ku isaha mu gihe mbere twakoraga toni 5 ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi. Ikindi imashini zifite umutekinisiye wasobanuriwe imikorere yazo, uzikurikirana umunsi ku wundi”.

Ku birebana no kuba hari imashini usanga zidakora neza icyo zazaniwe cyangwa zigapfa ntizisanwe, Dr Sekomo yasobanuye ko ku ruganda haba hari umuntu usobanurirwa imikorere y’izo mashini n’ibindi bikoresho, aho agomba gukomeza gukurikirana ibyazo.

Ati: “Uwazanye imashini asobanurira ba nyiri urugamda uko bayikoresha, Leta ntabwo yahora ibafasha ahubwo icyo twe dukora tuvugana n’uwabazaniye imashini akaba yabafasha mu buryo bwa tekiniki. Leta ntiyaguha imashini ngo nirangiza ize no kugukorera ibijyanye na yo”.

Umuyobozi wa Enabel Iglesias Road Manuel, yavuze ko bashimishijwe n’ubufatanye bwa Enabel na NIRDA bwibanze ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi no gutunganya imijyi (Urban Economic Initiative).

Yagize ati: “Twashimishijwe cyane na gahunda ya NIRDA yo guhamagarira abafite inganda kuzamura umusaruro banoza ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga bityo bagahangana ku isoko, kandi ibicuruzwa byinshi byujuje ubuziranenge. Nka Enabel tuzakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’inganda”.

Mu myaka ibiri ishize NIRDA imaze gufasha mu mpererekane nyongeragaciro 8, yagenewe inganda zirimo izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi harimo ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, ibiryo by’amatungo, ku mboga, imbuto n’ibiti, ibikomoka ku mabuye n’ibumba n’urwego rw’iterambere ry’imijyi.

Binyuze muri gahunda y’ipiganwa OpenCalls yo gufasha inganda mu kubona ibikoresho bigezweho no kongera umusaruro w’ibyo zikora, hamaze gufashwa inganda 38, zahawe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 9.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version