Connect with us

Ubuzima

Niba ufite ibi bimenyetso isuzumishe diyabete

Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.

Hateganyijwe ko Ugushyingo 2019, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Lt Col Dr. William Kanyankore, yavuze ko umuntu ufite ibimenyetso birimo gucika intege, kugira icyaka no kwihagarika burikanya, kugira isereri no guhuma amaso, kuribwa umutwe, ari ibimenyetso by’ibanze ku murwayi wa diyabete bimusaba kujya kwa muganga bakamukurikirana.

Diyabete ni indwara irimo ibyiciro bibiri, kuko hari diabete y’abana iterwa n’uruhererekane ku bo bakomokaho, ariko hari na diabete iterwa n’imihindagurikire y’umubiri nko kongera umubyibuho.

Nubwo umurwayi ugannye amavuriro hari ibyo amusaba gukurikiza mu kurinda umubiri we, abahanga mu mirire batanga inama ku mafunguro yagenewe abarwayi ba diyabete, harimo kwirinda amavuta afashe.

Mukantagwabira Donatille, impuguke mu mirire y’abarwayi ba diabete, avuga ko umurwayi wa diyabete akwiye kwirinda amavuta afashe akomoka ku nyamaswa, kuko ashobora guziba imitsi bikamugiraho ingaruka z’umwijima n’umutima.

Mukantagwabira avuga indyo yuzuye ku murwayi wa diabete ari ingenzi, icyakora akavuga ko amata menshi ku murwayi wa diabete atari meza, ahubwo abantu bakitabira kurya imboga, kunywa amazi no gukora siporo.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abarwayi ba diyabete y’abantu bakuru 950, diyabete y’abana 38, abarwaye asima 181 naho abafite umuvuduko w’amaraso ni 1,722.

Iyi mibare ariko ni iy’ababashije kugera kwa muganga bagasuzumwa, bivuze ko hashobora kuba hari n’abandi bazirwaye ariko batabizi, kuko batageze kwa muganga.

Nubwo ari indwara zitandura, biba byiza iyo umuntu yisuzumishije kare agakurikiranwa akavurwa, kuko hari izishobora gukira mu gihe iyo yivuje indwara imugeze kure bigorana gukira.

Safi Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubuzima