Connect with us

Amakuru aheruka

Ni iki twakitega muri Rwanda Day imaze imyaka 10 iba

Harabura iminsi mike ngo abagera ku 5000 bahurire i Washington DC muri Rwanda Day yari imaze imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukan ye.

Kuri iyi nshuro, Rwanda Day izabera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Centre ku itariki ya 2 na 3 Gashyantare 2024.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yaganiriye na Ally Soudy On Air atangariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bimwe mu bikorwa bitenganyijwe muri Rwanda Day y’uyu mwaka.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abasaga ibihumbi birindwi basaba kwitabira uyu munsi ndetse abanyarwanda baba mu mahanga bari bakumbuye guhura n’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 nyuma ya saa sita, hazaba igikorwa kizahuza abacuruzi (Business Forum) bari hagati ya 400 na 500 bazava mu Rwanda no muri diaspora n’Abanyamerika.

Ni umwanya wo kuganira bagaragarizanya amahirwe ahari mu gushora imari mu Rwanda n’uko byarushaho gutezwa imbere nabo bakiteza imbere.

Saa kumi n’ebyiri n’igice hazabaho ibiganiro nyunguranabitekerezo bitangwa n’abantu batanu.

Nyuma yaho, hateganyijwe umwanya wo kuganira abantu ku giti cyabo bagaruka ku bikorwa byabo n’uko bahuza ibijyanye n’ubushabitsi bakora.

Umunsi nyamukuru ni ku wa gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, ni umunsi wa kabiri wa Rwanda Day.

Saa sita z’amanywa nibwo ibirori bizaba bitangiye, hari ibiganiro bitatu mbere y’uko Umukuru w’Igihugu aganiriza abitabiriye Rwanda Day.
Kimwe muri ibyo biganiro ni ikizagaruka ku busugire n’ umutekano w’igihugu no mu karere muri rusange.

Ikindi kiganiro ni ikizagaruka ku bijyanye n’ubukungu cyangwa ubushabitsi, hari n’ikizagaruka ku mahirwe ari muri siporo n’ibindi.

Nyuma yo kwakira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, hateganyijwe umwanya wo kubaza ibibazo cyangwa kuganira n’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’inama cyangwa ibiganiro, hateganyijwe umwanya gusabana no gutarama.

Nyuma yaho, hari ibirori byateguwe bigamije gusurutsa abitabiriye Rwanda Day bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye.

Abakeneye serivise z’ibigo bikorera mu Rwanda n’ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu ntibarengejwe ingohe

Asiimwe yasabye abazitabira Rwanda Day kugera aho izabera kare dore ko hari ibindi bikorwa bateguriwe mbere y’inama birimo imurikagurisha rya Made in Rwanda izitabirwa n’ibigo bigera kuri 20.

Ikindi yagarutseho ni ikijyanye na serivisi z’ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda n’inzego za leta zizatangwa kuri uwo munsi abazikeneye bagafashwa bitabasabye kujya mu Rwanda.

Ati “Hari ibigo bya leta tuvuge nka RSSB, ikigo gishinzwe ubutaka, ikigo cy’irangamuntu, igishinzwe abinjira n’abasohoka ibyo byose bizaba bihari , umuntu rero ufite ikibazo muri ibyo bigo agomba kuza hakiri kare.”

“Aho kugira ngo tugore umukuru w’igihugu tumubaza ibyo bibazo, hari ikipe izaza kare kugira ngo ibyo bibazo bihari bibashe gukemurwa.”

Ikindi gikorwa kizaba ni Career Corner, umwanya uzitabirwa n’ibigo bitandukanye bizagira inama abantu batandukanye, abanyeshuri bakeneye inama zabafasha kubona akazi n’ibindi.

Hari ibigo nka 13 bizitabira ikiganiro kigaruka ku mahirwe ari mu gihugu no kwerekana icyerekezo cy’igihugu cyane cyane aho abantu bakwiriye gushyira ingufu mu bijyanye n’ubumenyi.

Hateguwe icyumba cy’abana bato ku buryo ababyeyi batazagorwa no kubona aho bashyira abana babo cyangwa aho bakinira.

Rwanda Day imaze imyaka 10 iba, inshuro ya mbere yabaye hari ku wa 4 Ukuboza 2010 i Bruxelles mu Bubiligi, ikomereza mu yindi mijyi nka Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

Iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu 2019.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka