Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, bagiriwe inama yo kudasiragira mu Nkiko kuko bibakururira ibibazo by’ubukene.
Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence mu nteko yasabye abaturage ko batagomba gusigasira mu Nkiko kuko bibakururira igihombo
Inzego zitandukanye z’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero zabwiye abaturage ko bagomba kwirinda gusigasira mu Nkiko cyane iyo urubanza rwabaye itegeko.
Ibi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange, bwabigarutseho mu nteko y’abaturage bushaka kugira inama abaturage muri rusange n’abandi 2 by’umwihariko bamaze imyaka 7 baburana mu Nkiko baratsindwa banga kunyurwa n’ibyemezo Urukiko rwanzuye.
Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence avuga ko bafite abapfakazi 3 bapfushije abagabo babo mu mwaka wa 2016 bishwe n’impanuka mu birombe, bahabwa indishyi, babiri barazanga.
Mukasano avuga ko abo uko ari 2 bakomeje kuburana guhera icyo gihe, urubanza rugeze mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze baratsindwa banategekwa kwishyura Kampani miliyoni y’amafaranga y’uRwanda badafite.
Yagize ati ”Baratsinzwe igisigaye ni uguterezwa icyamunara cy’imitungo yabo, twashatse kubagira inama kuko ayo mafaranga batayabona ahubwo bemere guca bugufi.”
Bucyedusenge Consolée na mugenzi we Mukeshimana Gorethi bamaze iyo myaka 7 baburana bagatsindwa ntabwo bigeze baboneka muri iyi nteko.
Macumu François, Se wa Nyakwigendera Munyaneza Valens, avuga ko nubwo urubanza rwapfundikiwe bazakomeza kwiyambaza izindi nzego zishinzwe kurwanya akarengane.
Ati ”Twigeze gutsinda mu Rukiko rwisumbuye, none bigeze mu Rukiko Rukuru i Musanze turatsindwa ntabwo twigeze tunyurwa n’uyu mwanzuro.”
Macumu François Se wa Nyakwigendera Munyaneza Valens avuga ko bazakomeza kuburana
Ntigashira Patrick Umuyobozi wa Niyigena Mining company Ltd avuga ko yaguze iki kirombe kitaraba Kampani, akavuga ko uwagombaga kubaha indishyi yazemeye bakanga kuzakira, akavuga ko ategereje ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’Urukiko.
Bucyedusenge Consolée na mugenzi we Mukeshimana Gorethi mu rubanza rwa mbere bareze Niyigena Innocent ku giti cye nka nyiri kirombe yemera kwishyura buri wese miliyoni n’ibihumbi 800 y’ubwishingizi banga kuyafata.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.