Ababyeyi b’abanyeshuri batandatu bigaga kuri ESCOM Rucano bari barakatiwe imyaka itanu y’igifungo basazwe n’ibyishimo ubwo urukiko rwategekaga ko aba bana baregwaga ibyaha byo gusenya inyubamo utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi bagabanyarizwa igihano kigashyirwa ku mezi atanu n’ane ndetse bagahita barekurwa kuko bari bamaze amezi atandatu.
Abanyeshuri 6 ba ESECOM Rucano bari bakatiwe imyaka itanu boroherejwe bahabwa amezi ane n’atanu bahita bafungurwa
Inkuru y’aba banyeshuri bishimiye ko barangije ibizamini bya leta bakangiza hamwe mu ho bari bacumbitse yamenyekane muri Nyakanga 2021, aho bahise batabwa muri yombi bagafungwa.
Tariki 30 Ukuboza 2021,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanzuye ko aba banyeshuri batandatu bafungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ibi byishimo abisangiye na Umutesi Clemantine, mushiki wa Emmanuel Mahoro wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi.
Ati “Nabyinnye, nishimye nshima Imana mbese byandenze, turashimira n’ubuyobozi n’ubutabera n’abandi bose badusangeye none abana bakaba bafunguwe. Amezi arindwi bari bamaze bafunze twumvaga bagiye kubuzwa amahirwe yabo burundu kuko imyaka itanu bari bakatiwe ni myinshi.”
Nabucyera Josiane wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Kalisimbi, akaba umubyeyi wa Ndayishimiye Samwel nawe akamwenyu ni kose.
Aba banyeshuri uko ari batandatu bigaga mu ishuri ry’imyuga rya ESCOM Rucano rihereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, ibyaha baregwaga babikoze tariki 29 Nyakanga 2021 ahagana saa mbili n’igice cy’umugoroba ubwo bishimiraga ko basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Ikirahure cy’urugo rw’aho baryama, isaso y’igitanda n’aho bari basenye ku rugo, ababyeyi ku bufatanye n’ishuri babaze ibyangijwe birihwa amafaranga agera ku bihumbi 50 Frw.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Werurwe 2022, aribwo aba banyeshuri bafungurwa bagataha kuko igihano bahawe bakirangije.
mahoro jack
March 8, 2022 at 10:28 am
Niba ari amategeko yacu akoze nabi, niba ari abacamanza bacu babi, … simbizi ariko ubona ibihano dutanga mu gihugu cyacu biremereye mu buryo bugoye gusobanura. Hari nubwo abantu bafungwa, bagateshwa agaciro cyangwa bagacibwa amande y’umurengera ngo ntibubahirije amabwiriza y’urwego runaka ukabona bihabanye n’intego nyamukuru yo gukumira ibyaha no kurinda abantu ihahamuka!
Kalinya
March 8, 2022 at 5:25 pm
Cyokora murasekeje. Ubu bajye babareka bakore ibyo bashaka ngo badahahamuka? Ko abakoze ibindi se bo bafungwa? Niba ari ko warezwe,si ko bigenda