Ndahima Mathieu wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo muri Perefegitura ya Butare, yashinje Hategekimana Philippe Biguma, urupfu rwa Nyagasaza.
Uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo icyumwerugishize, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris uko Nyagasaza yishwe.
Mathieu ku wa 23 Mata 1994, ubwo yari mu arikumwe n’uwitwa Iyamuremye Martin na Hategekimana François bagiye kubona bakabona imodoka y’umweru ibagezeho, maze Biguma akayisohokamo agatangira kubaganiriza.
Akomeza avuga ko Biguma yaberetse Nyagasaza wari muri iyo modoka agira ati “Dore uyu ni umwanzi ukomeye, tumutwaye i Nyanza kumwicirayo. Tugomba kubigenza dutyo bitewe n’ibihe igihugu kirimo.”
Ndahimana uvuga ko mu maza yabanje kutemeranyan’abakoraga Jenoside kuko bigitangira yagiye kwitabaza ikigo cya Jandarumori ngo bamufashe guhosha ubwo bwicanyi babuze abahutu kwica abatutsi, avuga ko icyo gihe yatangajwe no kubona bamuhaye abajandarume batatu bonyine.
Cyakora, uyu mugabo wemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamure, Karama na Rwezamenyo akanarusabira imbabazi yemeza ko yaje kuva kwizima, na we agatangira kwica abatutsi, cyane yabonaga ko ntayandi mahitamo kuko utarabikoraga bagenzi be bamufatanga nkigipinga. ati “Nabikoze kubera kubaha amabwiriza ya Birikunzira na Burugumesitiri Biguma.”
Uriya mutangabuhamya yavuze ko inama yagiye abonamo Biguma zitegura umugambi wo kwica abatutsi zirimo iyo ku wa 22 Mata 1994 yabaye neza neza umunsi yari atangiriyeho inshingano nka Burugumesitiri.
Avuga ko uwo munsi habereye inama kuri Sitada ya Nyanza yari irimo n’uwari Umugaba w’Ingabo wa Jandarumori, Col Ndindilimana na Birikunzira.
Agira ati “Iyo nama nayigiyemo, icyo gihe hari hateraniye urubyiruko rwinshi rwashakaga kujya mu gisirikare, Col Ndindiliyimana ababwira ko bagomba kujya ku rugamba kandi bakanibuka guhashya umwanzi w’imbere mu gihugu. ”Ati “Icyo gihe na Biguma yari ahari, ari we ushinzwe umutekana wabo, ari na we urimo gutanga imbunda.”
Mu kwiregura Biguma avuga ko Jenoside yabaye mu Majyepfo yabaye yarimuriwe i Kigali, umutangabuhamya avuga ko icyo ari ikinyoma, kuko atigeze amenya uko kwimurwa kwe cyane ko ntagihe yamaraga atamubonye.
Safi Emmanuel