Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye amakipe yombi ahita atangira igice cya kabiri, aho nta mpinduka n’imwe yakozwe ku mpande zombi umukino wari wasubitswe bitunguranye kubera imvura, urangiye Mukura VS itsinze 1-0.
Abafana ba mukura VS baraye bishimye cyane
Amakipe yatangiye umukino agaragaza ubushake bwo gutsinda igitego, aho ku munota wa 63 na 65 Yves Mugunga yahushije ibitego byari byabazwe ku ruhande rwa APR FC.
Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, yinjizamo Tuyisenge Jacques na Manishimwe Djabel.
Ikipe ya APR FC yongeye gusimbuza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Mugunga Yves hinjiramo Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent.
Umutoza wa Mukura Nshimiyimana Canisius
Ku munota wa 90 w’umukino habayeho gushyamirana mu kibuga, aho byatumye Djibrine wa Mukura VS ahabwa ikarita itukura, ni nyuma gato y’aho umusifuzi yari amaze no kongeraho iminota irindwi.
Umukino waje kurangira ikipe ya Mukura VS yegukanye intsinzi y’igitego 1-0, agahigo APR FC yari imaranye imyaka ibiri ko kudatsindwa kavaho gutyo.
Cyari ikirarane aho APR FC ku wa Mbere yari yakiriye Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko umukino uza gusozwa ku munota wa 45 bagiye mu kiruhuko kubera imvura nyinshi yiriwe igwa i Kigali.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.