Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Mujye muhangana – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawe bakwiriye gusaba uburengazira bwo kubaho, ahubwo ko bagomba guhangana, aho kugira ngo bicare baganye, batabaze, kuko u Rwanda ruhanganye n’ibibazo byinshi, byaba ibituruka imbere n’ibituruka mu baturanyi

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batandatu barimo bane bashya, barahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo u Rwanda ruhura na byo, hari ibiruturukamo n’ibituruka hanze, asaba Abanyarwanda kugira imikorere idasanzwe kuko babazwa byinshi.

Ati “U Rwanda n’iyo umuturanyi yakoze amakosa yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda, ni twe tugomba kubisubiza, ibyo na byo mugomba kubimenya, mukabishyira ndetse mu mikorere, byerekana ko atari ya mikorere isanzwe ya buri munsi y’abantu bose uko bakora abadahuye n’ibyo bibazo, twebwe dufite icyo kibazo cy’ubwoko bubiri, cy’uko tubazwa ibyacu, tukabazwa n’iby’abandi”.

Yongeyeho ko “Aho kugira ngo rero abantu babe bakwicara baganye, batabaze, abantu bishakamo imbaraga zo guhangana n’ibyo ngibyo, akarengane ku Rwanda ni amateka, ntabwo ari ikintu gishya, birasanzwe mu mateka tugenda duhura na byo, nta bwo ari twe tubitera, ariko ni twe tugomba guhangana na byo, ntibitubuze inzira”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bidakwiriye kuvana Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka no kwigenera ibyo bashaka n’aho bakwiriye kujya.

Ati “Ibyo bishaka ubushishozi, bishaka imbaraga nyinshi ubundi, imbaraga nyinshi tudafite, ariko hari imbaraga z’umutima, z’ubushake, izo ntizizagere ubwo hari umuntu ubyitiranya ngo yibwire ko zidahari, tugomba kuzikoresha uko bikwiye.”

Yibukije Abanyarwanda ko uwaba atumva ko nta muntu bakwiye gusaba uburenganzira bwo kubaho, yaba afite ikibazo.

Yagize ati “Erega nta muntu dusaba uburenganzira bwo kubaho, nta we dushobora gusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba turiho, ibyo ni byo, Umunyarwanda utabyumva tuvuye mu mateka tuvuyemo, uba urwaye, uba ufite ikibazo. Guhangana biruta gusabiriza, mujye muhangana, murebe umuntu mu maso, mumubwire icyo mugomba kumubwira.”

“Abo bantu ga bakora ibyo ni ibiremwa nka mwe, nta kiremwa kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho, iyo ni yo politiki yacu y’u Rwanda, abatayumva, ibyo bibazo byanyu na byo tuzahangana na byo.”

Mu basenateri Perezida Kagame yakiriye indahiro zabo, bane ni abashyizweho na Perezida wa Repubulika, barimo babiri bari basanzwe muri Sena, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, na babiri bashya, ari bo Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred, abandi babiri batowe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, ari bo Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru