Nshuti Muheto Divine wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yashimiye abamushyigikiye muri iri rushanwa yegukanyemo ikamba by’umwihariko umuryango we n’inshuti bamugiriye icyizere.
Ubwo Miss Muheto yegukanaga ikamba
Mu butumwa yatambukije kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, nyuma y’umunsi umwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, Muheto Nshuti Divine yagaragaje ibinezaneza yatewe no kwegukana iri rushanwa yari ahanganyemo n’abandi bakobwa 18.
Muri ubu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’abategura Miss Rwanda, Muheto yatangiye agira ati “Ndabashimira cyane uburyo mwambaye hafi.”
Yakomeje ashimira umuryango we n’inshuti bamugiriye icyizere na bo bakamushyigikira ndetse “na buri wese wanshyigikiye, naba nzi n’uwo naba ntazi, ndagushimira cyane.”
Miss Muheto yaboneyeho gusaba bagenzi be batagize amahirwe yo gutsinda, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga. Ati “Uyu munsi bishobora kwanga ariko ejo bigakunda.”
Yanashimiye abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ryahaye urubuga abakobwa bakagaragaza ibyo bashoboye.
Ati “Njyewe Miss Rwanda 2022 n’abandi bakobwa turi kumwe mu irushanwa n’abatari baza mu irushanwa bari kubiterekeza turabashimira kuba mwaraduhaye urubuga rwo kuba twagaragarizamo ko dushoboye.”
Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu irushanwa ryasojwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 20 Werurwe, ni umukobwa wakunze guhabwa amahirwe na benshi bakurikiranye iri rushanwa rikiri mu majonjora y’abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali.
Amarira y’ibyishimo yarashotse
Yanabaye Miss Popularity
Akanyamuneza kari kose
UMUSEKE.RW