Connect with us

Amakuru aheruka

Muhanga: Umusore akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61

Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61 ku gahato, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuwa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije nyina ku gahato.

Amakuru avuga ko uyu musore akomoka mu mu Murenge wa Mugina ,Akarere ka Kamonyi,Intara y’Amajyepfo .

Ukekwa avuga ko yumvaga yifuje nyina maze akamukururira mu cyumba aramusambanya.

Uyu mukecuru wavutse mu 1961 avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we wavutse mu 1997 yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we yamwibye ibigori .

Uregwa akurikiranyweho icyaha gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n’icyo gukubita umubyeyi.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko ibi byaha yahanishwa igifungo cya burundu ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe byakozwe ku muntu bafitanye isano gisanira cya kabiri.

Ni mu gihe ku cyaha cyo gukubita umubyeyi ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda.(2000000frw).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: KIGALI TODAY

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. biseruka

    January 18, 2022 at 10:10 am

    Ubusambanyi bwose Imana ibufata kimwe.Byaba ubusambanyi busanzwe,wabikorana na Nyoko,inyamaswa,uwo muhuje igitsina,etc…Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho barongora Robots z’ingore,bagakora ubukwe.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana guhera kera,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose nkuko Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose,abandi bajye mu Ijuru.Gutinda siko guhera.Imana ifite Gahunda yayo ikoreraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka