Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko bwabonye umurambo wa Uwizeyimana Eliya w’imyaka 19 wari umaze iminsi 22 mu kirombe.
Umurambo w’umusore wari wagwiriwe n’ikirombe wabonetse nyuma y’iminsi 22
Uyu murambo wa Uwizeyimana Eliya ubonetse nyuma y’iyo minsi 22 habanje kwiyambazwa imashini 2 zacukuraga kugira ngo ziwugereho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange Byicaza Rubonera Claude avuga ko umurambo w’uyu musore bawubonye saa tanu za ku manywa basanga waratangiye kwangirika bidakabije.
Ati ”Ubu dutegereje inzego z’ubugenzacyaha na Polisi kugira ngo ujyanwe kwa Muganga gukorerwa isuzumwa.”
Byicaza yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko nta handi babashije kuwushyira, usibye kuwukura mu kirombe.
Uwizeyimana Eliya akomoka mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange.
Uwizeyimana Eliya na bagenzi we 3 bagwiriwe n’ikirombe cy’ahacukurwa amabuye y’agaciro kuva taliki ya 14 Gashyantare 2022, ariko batatu bari kumwe babasha kurokoka.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga