Minisiteri y’Ubuzima yahaye ibitaro bya Kabgayi Abaganga 5 b’inzobere biyongera ku bandi 8 ibi bitaro bisanganywe.
Ibitaro bya Kabgayi byabonye Abaganga 5 b’inzobere
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko mu baganga 5 bahawe harimo ushinzwe kubaga amagufwa, ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso n’ushinzwe kuvura indwara z’umubiri.
Muvunyi yavuze ko mu bandi baganga b’inzobere bahawe hiyongeraho ushinzwe kuvura indwara rusange n’abandi baganga 2 bashinzwe gutera ikinya.
Cyakora akavuga ko ibikoresho muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso bidahagije ko hakenewe ibindi byiyongera ku byo basanganywe.
Yagize ati: ”Ikintu cyiza twishimira ni abaganga b’inzobere twahawe, ibikoresho bibura Minisiteri izabitanga.”
Muvunyi avuga kandi ko hari ishami ryita ku ndembe bazashyira mu nyubako nshya iri hafi kuzura.
Yavuze ko mu bikoresho bibura bya serivisi ishinzwe kubaga amagufwa, gusa basanze hakenewe miliyoni 300Frw, akavuga ko nubwo nta barura bari bakora ry’ibikoresho bindi babura, ariko bizakenera ingengo y’imali itubutse kuko ibikoresho byo kwa Muganga bihenda kurusha inyubako ubwayo.
Gusa akavuga ko hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubaha, birimo imashini zimesa, izumutsa n’imashini zifasha mu gutanga ikinya, n’uruganda rutunganya umwuka abarwayi bakenera (Oxygène).
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bakira ku munsi abarwayi barenga 300, bukavuga ko bahawe ibikoresho byaborohera gutanga serivisi nziza.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Muhanga.
lg
January 25, 2022 at 7:35 am
ibi nibyo bikenewe mumavuliro ya Leta abaganga binzobere ibikoresho bigezweho bibafasha gusuzuma abarwayi ubushize nabajije ukuntu ibitaro byigenga bito Clinic bigira abaganga binzobere 20 kuzamura ibya Leta ugasanga hali mbarwa nongera kubaza ukuntu ivuriro ryigenga mu gihugu rito rigira icyuma kitaba mwivuriro na limwe rinini rya Leta !!kandi icyuma kidahenze ukurikije umumaro wacyo ivuriro ryigenga ntiwarigereranya na Minisante ntiwarigereranya na Leta icyuma kigura milliyali imwe nigice nigute cyabura byibuze hamwe kigafasha abaturage badafite ubushobozi nubwishingizi bwo kujya muli Privé Minisante igomba kwihutira kubikora kuko ninshingano zayo kubuzima bwabaturage bose cyane abamikoro make