Abatuye Imidugudu ya Gitwa na Gakondokondo mu Kagali ka Sholi mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga barataka urugendo rurerure bakora bajya gushaka amazi nayo atari meza, aho bibasaba kugenda urugendo rurenga amasaha abiri kugirango bagere aho bavoma.
Kubona amazi meza bibasaba gukora urugendo rw’amasaha abiri, hari ubwo abana bajya kwiga batoze
Umurenge wa Kabacuzi ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, ukaba umurenge ukungahaye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusa ukarangwa n’imisozi miremire nka Sholi n’igice cya Ndiza.
Kuba uyu Murenge ugizwe n’imisozi usanga bamwe mu baturage bagorwa no kugera ku mazi, aha ni naho abatuye mu Kagari ka Sholi mu Midugudu ya Gitwa na Gakondokondo bahera bavuga ko bagorwa no kubona amazi kuko umubyeyi uhetse cyangwa ugeze muzabukuru atakirirwa yigora ajya gushaka amazi kuko atayatahana.
Aba ni bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru maze bamutekerereza urugendo bakora kugirango babashe kugera ku mazi mu ntango z’umusozi, aho bakora urugendo rurenga amasaha abiri. Ibi bikajyana nuko abanyeshuri bajya kwiga bakerewe kubera kujya gushaka amazi ndetse abandi bakajyayo badakarabye babuze amazi.
Uyu mubyeyi agira ati “Ikibazo cy’amazi hano ni ingorabahizi kuko amazi ava iyo bigwa nkanjye uhetse umwana ku iriba sinahirahira njyayo, abana bajya kwiga bavayo bakajya kuvoma rimwe na rimwe bajyayo batoze babuze amazi kuko ava kure. Kubona amazi ugenda amasaha atatu muri ane.”
Uyu nawe arasobanura iki kibazo cy’amazi, ati “Ibindi turabifite ariko tuvoma nko muri kilometero nk’eshanu epfo iyo munsi y’umusozi. Usanga kugirango umwana ajye kwiga abashe kumesa bigoranye, ijerekani imwe hano igura amafaranga magana atatu. Abana bacu barahagorewe kuko kugera ku mazi n’ikibazo.”
Undi ati “Umwana wa hano iyo avuye kwiga za Butare kandi naho harimo urugendo rw’isaha n’igice ahita ajya kuvoma ugasanga avuyeyo bwije anananiwe ntabona uko asubira mu masomo ye. Kugirango agende yoze bisaba ko azinduka mu gitondo saa kumi n’igice akajya kuzana amazi anasigira ababyeyi, muri make ubona ko abana bacu kwiga bibagora kubera ikibazo cy’amazi.”
Umuyobozi w’Akerere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko hari gukorwa inyigo yo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Muhanga harimo n’aba batuye mu Murenge wa Kabacuzi.
Yagize ati “Amafaranga twayashyize muri Minisiteri bagiye gutangira kudugukorera inyigo kugirango tumenye imiyoboro y’amazi ikenewe gukorwa, tutarabona inyigo kugirango turebe ahari ikibazo ni hahandi usanga dukoze Kabacuzi, ejo cyangwa ejobundi ukumva Cyeza cyangwa Mushishiro ugasanga birimo akavuyo kandi twashyiraho gahunda bigakorerwa rimwe. Inyigo nirangira izaba itugaragariza neza imiyoboro y’amazi ikenewe gukorwa n’aho abaturage bakora urugendo rurerure.”
Bizimana Eric akomeza avuga ko bagiye kureba uburyo abaturage batanze ibitekerezo by’ibyihutirwa gukorwa mu Murenge wa Kabacuzi, bityo nibasanga barabitanzemo ibitekerezo bazarebe uko baba babagejejeho amazi meza.
Ati “Biramutse ari ikintu cy’ingenzi umuntu yakigenera uburyo ku buryo nubwo twaba twicaranye inyigo umwaka wakurikiraho amafaranga abonetse byakorwa. Ariko icyo dukeneye kugeza ubu ni ukureba niba ibyo abaturage bavuga barabitanze mu byo babona ko bikenewe cyane mu Murenge wa Kabacuzi, niba baragitanze byaba ari byiza kugirango umuntu arebe icyo yaba agikozeho.”
Uretse aba baturage batuye Akagari ka Sholi basaba guhabwa amazi meza hafi yabo, ikibazo cy’amazi meza mu Murenge wa Kabacuzi si aha kiri gusa kuko no mu Kagari ka Ngarama hakiri abaturage bakora urugendo runini bajya gushaka amazi nayo atari meza kuko hari abakivoma amazi areka mu rutare aho bavuga ko abatera indwara ziterwa n’umwanda.
Gusa kuba uyu Murenge wa Kabacuzi ugizwe n’imisozi biri mu bituma bigorana ko bagezwaho amazi meza hafi yabo.
Mu gihe gahunda y’imyaka irindwi Leta yihaye NST-1 izarangira mu mwaka wa 2024 kandi harimo intego y’uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza 100%, mu Karere ka Muhanga abaturage bagerwaho n’amazi meza hafi yabo bari ku kigero cya 60%.
Ibintu abaturage bibaza niba imyaka ibiri ibura uyu muhigo uzeswa kandi nta n’ikimenyetso cy’ibyo bari kubikoraho ngo amazi abagereho hafi yabo. Bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gushyira imbaraga mu kubagezaho amazi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Germain NYANDWI
January 20, 2022 at 6:28 pm
Si mu murenge wa Kabacuzi gusa ikibazo cy’amazi meza urebye kiri hose muri Muhanga. Twirengagije no mu mirenge y’icyaro n’ino mu Mugi twarayabuze cyane cyane ikibazo cyo kubura amazi meza kibasiye umurenge wa Muhanga akagari ka Nganzo n’ahandi byegeranye.