Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari umushoramari ugiye gushora miliyari 100 z’uRwanda zo kubaka uruganda rutunganya sima.
Imirimo yo kubaka Uruganda rutunganya sima igiye gutangira.
Imirimo yo kubaka Uruganda rutunganya Sima mu cyanya cyahariwe inganda yatangiye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE uru ruganda ruzubakwa kuri hegitari 15 rukazuzura rutwaye miliyari zigera ku 100.
Bizimana akavuga ko bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 9 imifuka ya sima ya mbere izaba igeze ku isoko hirya no hino mu Gihugu.
Bizimana yavuze ko bifuza kuzibq icyuho cya sima cyakundaga kugaragara mu masoko atandukanye.
Yagize ati ”Amafaranga y’ingurane ku bari bahafite imitungo, twarangije kuyishyura kugira ngo imirimo ihite itangira.”
Yavuze ko ruzaha akazi abanyarwanda 400 n’abashinwa 100 bazabaha bashinzwe gukurikirana ibikoresho n’imirimo yo kurwubaka.
Uyu Muyobozi akavuga ko iki gikorwarwmezo kizatuma isura y’Akarere irushaho kuzamuka, ariko kigatuma n’ubukungu bw’abaturage buzamuka.
Yavuze ko ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutunganya sima, bizava mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya no mu Karere ka Rubavu n’aka Musanze.
Usibye guha abantu benshi akazi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ruzasohora toni za sima zigera kuri miliyoni ku mwaka.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.