Amakuru aheruka

Muhanga: Bagiye gushora miliyari 100 yo kubaka uruganda rutunganya Sima

Published on

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko  hari umushoramari ugiye gushora miliyari 100 z’uRwanda zo kubaka uruganda rutunganya sima.

Imirimo yo kubaka Uruganda rutunganya sima igiye gutangira.

Imirimo yo kubaka Uruganda rutunganya Sima mu cyanya cyahariwe inganda yatangiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE uru ruganda ruzubakwa kuri hegitari 15 rukazuzura rutwaye miliyari zigera ku 100.

Bizimana akavuga ko  bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 9  imifuka ya sima ya mbere izaba igeze ku isoko hirya no hino mu Gihugu.

Bizimana yavuze ko  bifuza kuzibq icyuho cya sima cyakundaga kugaragara mu masoko atandukanye.

Yagize ati ”Amafaranga y’ingurane ku bari bahafite imitungo, twarangije kuyishyura kugira ngo  imirimo ihite itangira.”

Yavuze ko ruzaha akazi abanyarwanda 400 n’abashinwa 100  bazabaha bashinzwe gukurikirana ibikoresho n’imirimo yo kurwubaka.

Uyu Muyobozi akavuga ko iki gikorwarwmezo kizatuma isura y’Akarere irushaho kuzamuka, ariko kigatuma n’ubukungu bw’abaturage buzamuka.

Ati ”Kugira ngo imirimo ibashe kugenda neza, turimo gushaka icyangombwa gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire(RHA).”

Yavuze ko ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutunganya sima, bizava mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya no mu Karere ka Rubavu n’aka Musanze.

Usibye guha abantu benshi akazi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ruzasohora  toni  za sima zigera kuri miliyoni ku mwaka.

Muri iki cyanya cy’inganda hasanzwe hari Uruganda rutunganya amasafuriya, hakaba kandi  hateganywa kubakwa  urutunganya imyenda, n’urutunganya biju (Bijoux) urutunganya amakaro, uruganda rukora amabati n’imisumari.

Bizima avuga ko ibijyanye no gushyiraho imihanda ya kaburimbo bizakorwa nyuma yo kubaka izo nganda.

Hagiye kubakwa Uruganda rutunganya sima ruzatwara miliyari 100

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version