Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi, baravuga ko ibyo Leta imaze kubaha, bihagije kugira ngo bave mu cyiciro cy’abakene bitwe abishoboye kuko hari amahirwe bavukijwe kubera kwitwa abakene.
Umudugudu wa Horezo mu Murenge wa Rongi
Imiryango irenga 100 yatujwe na Leta ivanywe mu manegeka, iyo miryango hafi ya yose ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko urugamba barwanye ubushize,abaturage bamwe badashaka kuva mu cyiciro barimo bajya mu kindi byatwaye igihe kitari gito.
Cyakora akavuga ko kuba abatuye mu Mudugudu wa Horezo, batangiye kubyisabira ari ikintu cyiza.
Yagize ati ”Umuriro twabahaye twashingiye ku bushobozi bari bafite icyo gihe, ubu bategereze ibyiciro bishyashya biri hafi yo gusohoka.”
Kayitare yavuze ko amakuru batanze uyu munsi ari ukuri kuko imyaka bamaze bafashwa bagombye kuba bamaze gutera imbere nkuko babyivugira.
Gusa uyu Muyobozi yijeje abaturage ko mu gihe bategereje ko ibyiciro bishya bisohoka, bazaboherereza abatekinisiye babafasha gusana umuriro bari basanzwe bacana utaka.
Abawutuye bavuga ko bafite Inka zirenga 100 zitanga umukamo utubutse n’imirima Leta yabahaye bahingamo imyaka itandukanye.
Bakavuga ko bazamuriwe icyiciro, baba bafite ubushobozi bwo kwigurira uwa REG aho gukomeza kubera Leta umutwaro.
Uyu Mudugudu wa Horezo watashywe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2017.
Akarere kavuga ko gukodesha izo nzu bitemewe kuko bakuwe mu manegeka
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.