Abaturage bafite imyaka yabo yangijjwe ahanyujijwe umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga barasaba ko bahabwa inguranze z’ibyabo byangijwe kuko imyaka ibaye ibiri basiragira nzira basaba ingurane ariko ntibishyurwe.
Muhanga hari abaturage basaba kwishyurwa ingurane ku mitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Shyogwe
Aba baturage biganje mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, aho umushinga w’Abashinwa wanyujije imiyoboro w’amazi mu masambu yabo ukabangiriza ibirimo imyaka ariko ibyabaruwe ntibigeze babihererwa ingurane none imyaka ibiri bishyuza.
Ubwo baganiraga na Radio Huguka, bamwe muri bo bavuga ko byabadindije mu iterambere, ibi bijyana nuko bamwe muri bo barabariwe ariko abandi ntibabaruriwe ibirimo imyaka yabo yangijwe.
Uyu ati “Ikibazo dufite ni umushinga w’Abashinwa wacukuye imiyoboro y’amazi batubwira ko ibyangizwa byose bizishyurwa ariko kugeza ubu ntiturishyurwa, iyo tubajije batubwira ko bazishyura. Baraje bandika insina, imyumbati, ibigori, ibishyimbo ariko kwishyura byabaye ingorane kuko nta n’ifaranga na rimwe nahawe.
Njyewe bari bambariye ibuhumbi 60 Frw, twandikiye Akagari, Umurenge yewe na WASAC bati turabyihutisha tubahe amafaranga, kugeza n’ubu turacyategereje, mudukoreye ubuvugiz twaba tugize amahirwe.”
Undi na we ati “Naravuze nti ubanza azaribwa n’abazasigara, wumve ko nta faranga na rimwe bampaye kandi nta n’ubushobozi mfite ngo ndabikurikirana.”
Bavuga ko kuba batarahawe ingurane byabadindije muri byinshi maze bagahera ko basaba ko bakurikiranirwa ikibazo cyabo bakishyurwa ibyabo birimo imyaka yangijwe.
Umwe mu baturage bangirijwe ibyabo yasobanuye ingaruka byabagizeho kuba batarishyurwa, agira ati “Byaratudindije cyane, uretse no gusubira inyuma mu rugo, gutanga mituweli no kurihira abana ishuri biragoranye. Badufashe amafaranga y’ibyangijwe atahe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko ikibazo cy’aba baturage cyizwi kandi kirimo gikurikiranwa vuba na bwangu hakosorwa amakosa yagaragaye, bityo ngo bazahabwa ingurane z’ibyabo ibintu nibimara guhabwa umurongo.
Ati “Ikibazo cyaragaragaye kandi twahuriye aha ngo gihabwe umurongo. Ibarura ryakozwe ubwo twari tumaze kubona amahirwe yo kubona umushinga ugiye kudufasha kubaka umuyoboro w’amazi, rero hari abaturage bafatiwe ubutaka ngo amatiyo anyuzwemo . Bikimara kurangira byagiye bigaragara ko hari ababuze amafishi, bamwe bati twasinye amafishi y’imiyoboro itatu ariko baduha umuyoboro umwe abandi nabo bati twe ntitwabariwe kandi amatiyo yaraciye mu masambu yacu.”
Ákomeza agira ati “Tumaze kubona ikusanyamakuru ry’ibyo bibazo nibwo twavuze ko twahurira aha n’abaturage tukaganira hakarebwa uburyo cyacyemurwa tuzanye n’itsinda rya WASAC. Twafashe umwanzuro ko Gitifu w’Akagari yafata amafishi afite ibibazo n’abatarigeze babarurirwa ibyabo bakandikwa. Mu Cyumweru gitaha tuzahura dusesengure ikibazo.”
Ibibazo by’abaturage bangirizwa imitungo yabo na bimwe mu bikorwaremezo byegerezwa abaturage ariko ntibishyurwa si aha byumvikana, kuko biri henshi mu gihugu. Gusa inzego bireba zanzuye ko nta gikorwa kizongera gukorerwa mu mirima y’abaturage atarahabwa ingurane.
Itegeko ryerekeye ingurane ku bikorwa by’inyungu rusange, riteganya ko ingurane yishyurwa mu gihe cy’iminsi 120 uhereye umunsi indishyi yemerejwe n’inzego bireba. Iyo igihe kirenze ibikorwa bigakorwa umuturage atarishyurwa yishyurwa hashyizweho inyungu y’amafaranga 5%, gusa ibi byose bitera urujijo ku mpamvu ituma abaturage bakomeza gusiragizwa bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Ndengejeho Henry
February 12, 2022 at 11:51 am
Hari umuminisitiri wigeze kubeshya Inteko ishinga amategeko ko ikibazo cyakemutse! Umenya ikinyoma cye aricyo cyatumye Perezida amuvana muri guvernema. Gusa byaba bibabaje kwumva ahabwa ishingano zituma azajya kubeshya amahanga (UN). Twibaze kandi isura abaategetsi bakoraibi bahesha igihugu cyacu. Nababajwe no kwumva Perezida avuga imbere y’abitwa ko bahagarariye abanyarwanda, ukuntu abona amakuru ayakesheje ikoranabuhanga. Nonese abadepite n’izindi nzego zagombye kubona ibibazo no kubigeza kunzego zo hejuru zikora iki? Aho ya manota biha y’imitegekere myiza si baringa?
Hak
February 12, 2022 at 2:15 pm
Ikibazo cy’abo WASAC yaranduriye imyaka bakora imiyoboro yamazi kiri no mu murenge wa Kibangu. Imyaka ishize ari myinshi. Kurandura imyaka koko bakakurebesha indege!
Nkerabigwi
February 12, 2022 at 3:41 pm
Bwana Hak mwaduha amakuru arambuye kuri nimero 0788772818
Murakoze