Mayor Kayitare Jacqueline yibukije abakozi b’Umushinga ko bagomba guhindura uburyo bwo gufasha
Mu biganiro abahagarariye Umushinga mu Matorero, ku rwego rw’igihugu, Abashumba, n’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi w’aka Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yibukije abo bakozi ko uburyo bafasha abakene bugomba guhinduka bakabatoza umuco wo kwigira.
Abakozi ba Compassion Internationale mu Mirenge imwe igize Akarere ka Muhanga, babanje kugaragaza ibikorwa uyu mushinga wakoze mu myaka 5 ishize, bavuga ko hari miliyari zirenga 3 z”amafaranga y’uRwanda bakoresheje mu gufasha abatishoboye muri iyi myaka yose ishize.
Bakavuga ko iyo nkunga yose ikubiyemo amafaranga bishyurira abanyeshuri bakomoka mu Miryango ikennye, impuzankano, mutuweli n’ibindi bikoresho by’isuku.
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bwa Compassion Internationale n’amatorero mu Ntara y’Amajyepfo Ntagwabira Innocent avuga ko mu ivugabutumwa bakora, bigisha umwana n’Umuryango we kumenya Imana, inkunga ijyanye n’ubufasha bushingiye ku mafaranga, bukaza nyuma.
Ati ”Mu nyigisho dutanga dukurikizaho ibijyanye n’ubuzima dusaba Umukuru w’Umuryango kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu be, twe tukishyurira umwana umwe wanditse mu mushinga.”
Uyu muyobozi akavuga ko icyo bashyizeho umwete kuri ubu ari kwigisha iyo miryango abana bafasha bakomokamo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye abakozi b’umushinga ko batinda ku nkunga bateye abana, ariko ntibagaragaze impinduka iyo nkunga isigiye abo bantu n’uruhare rwabo mu kuyikoresha kugira ngo ibateze imbere.
Kayitare yavuze ko uko bagenda bashakisha ubufasha abo baturage, bizatuma bahora bumva ko amaramuko bayakesha umushinga bakananirwa kwishakamo ibisubizo.
Ati ”Iyo wambuye umubyeyi inshingano mu myumvire ye umwana aba uwa Compassion kuruta kuba uwo umubyeyi.”
Kayitare avuga ko iyo myumvire yo guhora utegereje ko hari abagufasha, ariyo igomba guhinduka abaturage bakigishwa kwigira.
Past Nyiraneza Albertine Uyobora Itorero EPR mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko inama Umuyobozi w’Akarere yatanze, ijyana n’icyerekezo bihaye mu myaka 5 iri imbere.
Ati ”Tugamije gufasha abaturage kwifasha, twatangiye kubigisha ko inkunga bahabwa ari inyunganizi.”
Mu igenamigambi ry’imyaka 5 abakora mu mushinga bavuga ko bagiye kuzamura uruhare rw’ababyeyi mu bibakorerwa kuruta gutegereza inkunga bazahabwa.
Umushinga Compassion Internationale mu Karere ka Muhanga ufite abana 2600 utera inkunga muri gahunda zitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bwa Compassion Internationale mu Matorero yo mu Ntara y’Amajyepfo Ntagwabira Innocent avuga ko mu iteganyamigambi ry’imyaka 5 bagiye kwigisha ababyeyi uburyo bwo kwigira.
Abahagarariye Umushinga Compassion Internationale mu Karere ka Muhanga.