Ingabo za Mozambique zatangaje ko zataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Tanzania akaba yari n’umuyobozi w’abayoboke ba Islam bagendera ku mahame akaze y’idini.
Ibi byihebe bikomeje gucibwa intege ku buryo bugaragara
BBC yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado ari naho ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zirwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Ingabo za Mozambique zatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 39, uzwi ku izina rya Ali, yafatanywe hamwe n’abandi batandatu basanzwe baba mu mutwe w’iterabwoba rya Islamic state.
Uyu mugabo yivugiye ko yari umwe mu bayobozi b’inyeshyamba bari bafite umugambi wo gushaka abarwanyi no kugaba ibitero muri icyo gihugu.
Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko mu byumweru bibiri bishinze mu gace ka Nangade uyu mugabo yafatiwemo haheruka kubera igitero cyibasiye ahantu harindwi.
Igitero cya nyuma cyaherukaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu gace ka Limualamuala maze abaturage batandatu bahaburira ubuzima.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.