Connect with us

Amakuru aheruka

Miss Rwanda: Inzozi za Amanda Saro ufite umushinga wo kunoza serivisi zihabwa abarwayi

Amanda Saro uri mu bahatanira Ikamba rya Miss Rwanda 2022, yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kuryegukana, yazashyira mu bikorwa umushinga wo kunoza uburyo abarwayi bakirwa kwa muganga.

Amanda Saro afite inzozi zo kunoza serivise zihabwa abarwayi mbere yo kuvurwa

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga abarwayi 60% by’abagana ibitaro mu Rwanda bavurwa neza ariko batahawe serivise nziza mbere yo kuvurwa.

Amanda ufite nimero 48, avuga ko igihugu iyo gifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze kiba giteye imbere byuzuye. Ibi byatumye aserukana umushinga wo gukangurira amavuriro gutanga serivise nziza zihabwa abarwayi bakira.

Ati “Ku bushakashatsi nakoze nasanze 60% by’abagana ibitaro bavurwa neza ariko ntibabone serivise nziza mbere y’uko bavurwa, akaba ari muri urwo rwego natekereje uyu mushinga uzafasha abagana amavuriro n’igihugu muri rusange. Abanyarwanda dukwiye kumva ko ubuzima bwacu aribwo bukungu bwacu kuko ubukire butagira ubuzima ntacyo buvuze.”

“Mu Rwanda dufite amavuriro menshi anafite abaganga beza ariko nshaka twibande kuri serivise zitangwa mbere y’uko abarwayi bavurwa n’uko bakirwa bageze kwa muganga.”

Akomeza avuga ko mu gihe yagirirwa amahirwe yo gutorwa akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, yakorana n’inzego bireba harimo na RBC bakanoza serivise zihabwa abarwayi bagana amavuriro.

Amanda Saro asaba abanyarwanda mu mushigikira banyuze mu buryo bwo gutora bwashyizweho, gutora no gushyigikira uyu mukobwa bikorwa hifashishijwe code *544*1*nimero ye 48#.

Gutora kuri internet no kuri code bisaba byibura amafaranga 100 Frw, kuri murandasi abatora bakoresha nimero ya telefone cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.

Amanda Saro umwe mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka