Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo, nyuma y’aho bigaragariye ko bubyara inyungu.
Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku bukerarugendo. Cyagarukaga ku ishoramari rishyirwa mu bukerarugendo bushingiye ku mikino, nk’imwe mu ngeri yinjiza amafaranga menshi.
Yavuze ko u Rwanda rwakira abantu b’ingeri zitandukanye basuye igihugu kubera impamvu zitandukanye, harimo abitabira kubera imikino barimo abakinnyi, abategura amarushanwa cyangwa se abafana.
Yavuze ko nyuma y’amarushanwa, hari abahitamo kuguma mu Rwanda, bagasura uduce dutandukanye nka pariki cyangwa se bakitabira ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Kugira ngo ibyo bigerweho, yavuze ko bishingiye ku bushake bwa Guverinoma, kuko aribwo bwafashije igihugu kwakira ku nshuro ya mbere amarushanwa ya BAL mu bihe bya Covid-19.
Kuva uyu mwaka wa 2023/24 watangira, [ni ukuvuga mu mezi ane ashize kuko umwaka w’ingengo y’imari utangira tariki 1 Nyakanga] ibikorwa by’imikino bimaze kwakirwa ni 15.
Ati “Mu myaka itatu ishize, twakiriye ibikorwa by’imikino birenga 50. Byagiye bizamuka uko imyaka igenda, ndetse mu myaka iri imbere turumva twiteze ko bizarenga ibyo, kuko muri uyu mwaka wonyine kugeza uyu munsi, tumaze kwakira ibikorwa by’imikino birenga 15.”
Ibi binajyana n’ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’imikino, yaba ari irikorwa na Guverinoma cyangwa se n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo nk’amashyirahamwe y’imikino.
Mu 2022/23, ishoramari ryakozwe mu bikorwa bya siporo, ryanganaga na miliyari 44 Frw [asaga miliyoni 36$].
Minisitiri Munyangaju yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo kandi ko bitanga umusaruro
Iyo mibare yarazamutse, ubu mu 2023/24, ishoramari rusange rimaze gushorwa mu bikorwa by’imikino, rigeze kuri miliyari 82 Frw, ni ukuvuga asaga miliyoni 66$.
Ati “Bivuze ko ryikubye inshuro ebyiri, bigaragaza uruhare rw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino, uko bugenda buzamuka kandi twizeye ko mu minsi iri imbere bizagenda byikuba inshuro nyinshi.”
Nko mu 2021/22, u Rwanda rwakiriye imikino y’amajonjora ya Afrobasket ya Zone 5 y’abagore muri Nyakanga 2021, Afrobasket 2021 y’abagabo yabaye muri Kanama 2021, imikino y’Igikombe cya Africa ya Volleyball, yabaye muri Nzeri 2021.
Rwakiriye kandi imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi muri Cricket muri 2021, imikino ya Tennis y’abaterengeje imyaka 12,15,18, imikino ya Beach Volleyball, FIVB Beach Volleyball World Tour Star 2 yabereye i Rubavu muri Nyakanga 2021.
Ni n’umwaka rwakiriyemo imikino ya Triathlon mu rwego rwa Afurika yabereye i Rubavu mu 2021; Tour du Rwanda mu 2022, Kigali International Peace Marathon mu 2022, imikino ya Cricket na Golf yabaye muri Kamena 2022.
Mu gihe cy’inama Ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza (CHOGM) hari ibikorwa bya siporo byari biteganijwe nka CHOGM Sports Breakfast yateguwe ku bufatanye hagati ya Commonwealth Sports Federation, Commonwealth Games Association-Rwanda na Leta y’u Rwanda.
U Rwanda ruri gushyira imbaraga kandi mu bikorwaremezo bishingiye kuri siporo, aho ubu hari kubakwa Stade Amahoro izuzura muri Gicurasi 2024. Izaba ifite n’ahantu abafite ubumuga bazajya bakinira na Petit Stade ikoreshwa ku mikino y’intoki.
Si leta gusa kuko n’abashoramari ku giti cyabo bari kubaka ibikorwa remezo bya siporo. Kimwe mu byitezwe ni Zaria Court, umushinga wa Masai Ujiri, ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.
Biteganyijwe ko Zaria Court izuzura mu 2025.
Minisitiri Munyangaju yagaragaje ko u Rwanda rwinjije miliyari 30 Frw aturutse mu bikorwa by’imikino rwakiriye
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.