Ni inama yateguwe na komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa(OIF) yiga ku cyakorwa ngo ruswa irwanywe mu nzego zitandukanye hagamijwe ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Theophile yavuze ko uRwanda rwashyizeho amategeko ahana ruswa hagamijwe ko ikumirwa mu nzego zitandukanye.
Yagize ati ” Amategeko yagiye atera imbere mu guhana .Itegeko rikaba rifite uburemere buhagije bituma abarya ruswa bakwiye kuyireka.Ni icyaha kibi kimunga ubukungu bw’Igihugu, cyica imiyoborere myiza.”
Yakomeje ati” Ni byiza ko ibihano bijyana na ruswa kuba bitanga isomo k’ushatse kugira ako gahirahiro ko gukora icyaha cya ruswa.Ikindi gikomeye ni uko ruswa ari icyaha kidasaza, ibyo na byo ni kimwe mu bica intege mu bintu ushobora kwibwira ko yatsinze urugamba rwa ruswa imukekwaho.”
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera yavuze kandi ko URwanda rwashyize imbaraga mu gukumira ruswa bityo ko ntawushobora kwitwaza icyo ari cyo ngo arye ruswa.
Ati ” Leta binyuze mu nzego zayo zirimo ubugenzacyaha,ubushinjacyaha,ntabwo basinziriye kandi ntabwo bareba ngo ni kanaka muto ,ibyo bifi ahubwo twabasaba ngo mujye munadufasha nabyo bigaragare he kugira na kimwe gicika Ubutabera.”
Yakomeje ati “Mu by’ukuri Ubutabera ntabwo ari ubw’abantu baciriritse, ubw’abantu bagufi, Ubutabera bureba abantu bose, ari Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga nta n’umwe usonewe.”
Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu,Mukasine Marie Claire, yavuze ko ruswa ihungabanya uburenganzira bwa muntu kandi ko bitagakwiye ko umuturage agura serivisi yemerewe.
Ati ” Ruswa yaba nto cyangwa nini ifite aho ihurira no guhungabanya uburenganzira bwa muntu .Niba hari uwatanze ruswa kugira ngo yishyure servisi yagombaga guhabwa ,ni ukuvuga ko yigomwe umutungo we kandi bitari bikwiye, nanone bikagira ingaruka ku byo igihugu cyakorera abaturage bacyo.”
Mukasine yavuze kandi ko abantu bari kugenda basobanukirwa uburenganzira bwabo mu kwirinda no gukumira ruswa.
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], iheruka gushyira hanze muri Mutarama yakozwe umwaka ushize ,ishyira u Rwanda ku mwanya wa 52 ku Isi, bituma rusubira inyuma ho imyanya itatu ugereranyije n’uko rwari ruhagaze mu myaka yashize.
Ubushakashasi bwa CPI2021 bugaragaraza ko mu myaka yashize, ikigero cya ruswa mu Rwanda kitagiye gihinduka cyane mu bijyanye no kwiyongera cyangwa kugabanuka kuko ubu rufite amanota 53%mu 2021 ruvuye kuri 54% rwariho mu 2020.
Muri rusange ubushakashatsi bugaragaza ko kuva mu 2012, u Rwanda rwari rufite amanota 54%, mu kurwanya ruswa.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruza ku mwanya wa Mbere mu kuyirwanya rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa kabiri, Kenya ndetse na Uganda, mu gihe u Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo zinganya amanota.
Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire yavuze ko ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu
Abitabiriye nabi ni abafite aho bahuriye no kurwanya ruswa.