Amakuru aheruka

MINICOM yatangaje ko intambara ya Ukraine ntaho ihuriye n’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda

Published on

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,MINICOM, yatangaje ko intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine ntaho ihuriye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n’intambara ya Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya

Ibi yabitangake kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022,mu Kiganiro na RBA.

Hashize iminsi mu masoko yo hirya no hino ndetse no mu maduka, abacuruzi ndetse n’abaguzi bataka ko ibiciro
by’ibiribwa byazamutse ndetse bagasaba leta ko yagira icyo ikora ngo bimanuke.

Ibigarukwaho cyane byazamutse birimo isukari, amavuta, ibikoresho by’isuku birimo isabune, ifarini, n’ibindi.

Nyuma y’iryo zamuka abantu banyuranye batangiye kwibaza intandaro yabyo ndetse hatekerezwa ko intambara iri guhuza Uburusiya na Ukraine yaba ari yo ibyihishe inyuma.

Ubwo yari mu kiganiro, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata we, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n’intambara ya Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya ko ahubwo ryatewe n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Ntabwo ari impuha hari ibiciro byazamutse. Ntabwo ari ibicuruzwa byose byazamutse. Hari ibyazamutse, tubona bizamutse ku buryo bukabije bituma tujya kureba impamvu zabyo ko byaba bifite ishingiro ngo bizamuke, hakaba hari ibyazamutse mu by’ukuri hari impamvu runaka ariko navuga ko ibiciro turi guhura na byo uyu munsi, ntabwo bifitanye isano yihariye n’intambara iri kuba hagati y’Uburusiya na Ukraine.”

Yakomeje ati “Kubera ko ku ruhande rw’Uburusiya na Ukraine ibintu tugurayo si byinshi. Tujya ku masoko twasanze harabaye izamuka ry’umwihariko ku mavuta yo guteka, isukari, amasabune.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda asobanura impamvu nyirizina zatumye ibiciro bizamuka.

Yagize ati “Impamvu byazamutse, ku mavuta impamvu yabyo ni uko ni ibintu tutihagije, isukari dufite mu Rwanda dushobora gukora nibura 10% by’Abanyarwanda bose bakeneye. Ni ukuvuga ko 90% tuyitumiza hanze. (Zambia, Malawi, Eswatini…) ni ibihugu bitandukanye muri Afurika. Amavuta yo guteka yo tuyavana mu Misiri no mu bihugu bya Aziya.”

Minisitiri Habyarimana avuga ko ku mavuta Abanyarwanda batunganya ari 37% by’ayo Abanyarwanda bose bakenye.

Yavuze ko u Rwanda rumaranye ikibazo cyijyanye n’uruhererekane mu Nyanja ari naho amavuta anyura bituma ibiciro by’ubwikorezi bihindagurika.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yavuze kandi ko hari ibicuruzwa bimwe ibiciro byazamutse ku mpamvu zidasobanutse.

Yagize ati “Iyo umuntu azamuye dodo (imboga), ntabwo ari intambara ya Ukraine n’Uburusiya. Iyo umuntu azamuye SORWATOM tugira imyero itatu y’inyanya na byo ubona ko hari umuntu uri kwitwaza ko hari ibyazamutse, bakazamura n’ibisigaye.”

Yavuze ko hari abandi bari bagifite isukari mu bubiko bashakatse kujya mu mujyo umwe w’abataka izamuka ry’ibiciro na bo barabizamura nyamara mu bubiko bari bakiyifite ahubwo bagamije inyungu z’umurengera.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho igiciro fatizo ku bicuruzwa ndetse hagakorwa ubugenzuzi ku bashobora gushyiraho ibiciro bishakiye.

Ikindi iyi Minisiteri isanga gitanga igisubizo, ni amasaha yo kugerera mu rugo yakuweho hagamijwe kugira ngo abakora ubucuruzi bwambukiranya Uturere babukore mu bwisanzure.

 

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma aherutse gutangaza ko byashoboka ko ibibera muri Ukraine bigira ingaruka ku biciro

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukururarinda Alain, aheruka kubwira itangazamakuru ko intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine izagira ingaruka zitandukanye zirimo n’izamuka ry’ibiciro.

Yagize ati “Biriya bihugu byombi, Ukraine n’Uburusiya nibyo bihinga ingano zo ku Isi, 40% ni bo babihinga. Niba bombi bari mu ntambara, izo ngano nizitaza, ibyo biciro bishobora kuzamuka bikagira ingaruka haba ku bihugu byo muri Afurika ndetse no mu Isi.”

Yavuze kandi ko indi mpamvu yatuma ibiciro bizamuka ari uko ibyo bihugu byombi biri mu bifite Petrole na Gaz biri mu bikenerwa cyane.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version