Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya ifite n’amashusho “Millionaire” maze akebura abareberera umuziki nyarwanda ndetse ananenga ko bakomeje gutwarwa ibiraka n’abahanzi bava hanze y’u Rwanda.
Mico The Best yasohoye indirimbo nshya Miliyoneri, anenga itumirwa ry’abahanzi b’abanyamahanga babatwara ibiraka
Iyi ndirimbo Miliyoneri yasohokanye n’amashusho yayo, Mico The Best yagarutse ku buzima butoroshye yanyuzemo haba no mu rugendo rwe rwa muzika aho ahishura ko kubona ifaranga byari ikibazo.
Muri iyi ndirimbo harimo aho agira ati “Nabaga ndi muri hustle ntemerewe kubinjirira bya bikundi by’abakapo binywa ndora nkiri mu kato, aka gakino nagatangiye intiti zino zinseka, ndavuga nti ndabikomeza igishaka kibe.”
Akomeza avuga uburyo ifaranga ryari ikibazo kuri we, ati “Ikofi yaratobotse, mu ikofi nta gicwa n’agafariso najyanye school ni Roze wakankiniye.”
Mico akomeza asabira abahanzi bato bakinjira mu muziki bakigowe n’ubuzima kuko we nubwo yari akomerewe n’ubuzima atigeze agerageza ibyo kuba yagira akaboko karekare.
Agahamya ko inzozi zari ukuzaba umuntu ukomeye muri uyu muziki. Ati “Nakuranye inzozi zo kuzaba miliyoneri, reka sinarekura kugeza mbaye miliyoneri.”
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, Mico yemeye ko izi nzozi ze yazikabije abikesha umuziki, aho avuga izina Rose, ngo kwari ugushimira mubyara we wamufashije ubwo yari akomerewe no kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho uyu mubyara we yamutwerereye matela yajyanye kwiga.
Mico The Best muri iyi ndirimbo yongera kunenga uburyo abahanzi nyarwanda basigaye barwanira ibiraka n’abahanzi baturuka hanze y’igihugu bakabatwara amafaranga bakabaye bakorera.
Yagize ati “Dore dusigaye turwanira injyana n’aba Nigeria, ba manager mushyiremo kime(imbaraga) aka kazi ni dange(karakomeye), byaragaragaye ko aba neighbor batwinjiriye bakomeza bayajyana abasani bayagaye.”
Muri iyi ndirimbo, Mico akomeza asaba abahanzi gukora cyane bakareka ibyo birirwamo. akomeza asa n’uca amarenga ko hari bamwe babona amafaramga ariko bakiyemera ariho we avuga ngo ntazabe umukire wiyemera.
Mico The Best akaba umuziki we ari kuwufashwamo na Kikac Music, aho yanashimiye buri umwe wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Millionaire”.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Element afatanyije na Bob Pro, naho amashusho yayo akorwa na Fayzo.
Ku wa 4 Nyakanga 2021 nibwo Mico The Best yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse maze basezerana imbere y’amategeko ku wa 19 Kanama, maze bameranya kubana akaramata imbere y’Imana tariki 26 Nzeri 2021.
Ku wa 3 Mutarama 2022 nibwo aba bombi bibarutse imfura yabo, aho bibarutse umuhungu.
Mico The Best yamenekanye mu ndirombo nka Umugati, Akabizu, Ni kure, Folomina, Amabiya n’izindi nk’ubunyunyusi. Gusa indirimbo nk’Umutaka nayo yakanyujijeho.
Ni umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo n’Umunya-Tanzania Diamond aho bakoranye indirimbo Sinakwibagiwe.