Connect with us

Imikino

Menya impamvu zatumye Fatma Samoura ku Bunyamabanga Bukuru bwa FIFA

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Fatma Samoura yahishuye ko kuba atarahaye umwanya umuryango we harimo n’umugabo ari zo mpamvu zigiye gutuma ava ku nshingano amazeho imyaka itandatu.

Yabivugiye muri Kigali Convention Centre ahari hari kubera inama y’iminsi ibiri mpuzamahanga ihamagarira ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Afurika gukoresha Ikoranabuhanga no guhanga udushya izwi nka Africa Women Innovation & Entrepreneurship Forum (AWIEF).

Ni inama yabaye kuva ku wa 9-10 Ugushyingo 2023. Yitabirwa n’abarimo Fatma Samoura wabaye indashyikirwa muri Ruhago Nyafurika no ku Isi kubera amateka yayandikiyemo agaragaza ubushobozi bw’umugore mu mukino wari warihariwe n’abagabo.

Mu kiganiro yatanze, Samoura yavuze ko yakunze umupira w’amaguru kuva mu buto bwe ndetse yemera no kuwitangira ariko kubera akazi kenshi akabura uko afasha ngo anabe hafi umuryango we.

Yagize ati “Nakunze umupira w’amaguru ndi umwana muto cyane kandi ndanawushyigikira. Impamvu nyamukuru rero igiye gutuma mva kuri izi nshingano ni uko ntabonaga uko mbana n’abo mu muryango wanjye. Mu myaka itandatu ishize yose nyimaze ngenda ubutaruhuka nta mwanya mbona wo kubashyigikira.”

“Umuhungu wanjye afite imyaka 30, ntabwo nigeze ngira umwanya wo kubana na we. Umukobwa wanjye muto ufite imyaka 20 na we arinze arangiza kaminuza ntarabana na we. Ndashaka kugira akanya gato kuri ibyo bihe ni cyo cya mbere.”

Yongeyeho ko n’umugabo we atigeze amuha byose nk’umugore mu rugo. Yagize ati “Hari kandi n’umugabo wanjye Samoura, yishyuye inkwano ze, atanga inka nyinshi ariko nta mwanya namuhaye wo kuzigaruza. Ni ibihe bikomeye ariko ngomba kugenda tugasangira umunezero w’ibihe bisigaye.”

Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Samoura, yanagiriye inama ba rwiyemezamirimo b’abagore ko bagomba guhera ku tuntu duto kuko ari two tuvamo inzozi buri wese yifuza kugeraho mu buzima.

Uyu mubyeyi kandi arateganye gusura no kugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) akareba imishinga yaryo itandukanye irimo hotel yatewe inkunga na FIFA.

Umunya-Sénégal Fatma Samoura w’imyaka 61 muri Kamena uyu mwaka ni bwo yatangaje ko ateganya guharika kuba Umunyamabanga wa FIFA ariko akabanza kuzuza inshingano yahawe. Yanditse amateka yo kuba ari we wabaye umunyamabanga adakomoka i Burayi ndetse akaba n’umugore umwe rukumbi wagiye kuri uyu mwanya mu myaka 119 FIFA imaze ishinzwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Imikino