Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022 nibwo hasakaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Emmanuel Mayaka wamenyekanye mu kwerekana filime akaba na nyiri ikipe y’amagare izwi nka Cine ElMay.
Emmanuel Mayaka yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi
Uyu mugabo w’ikimenyabose i Nyamirambo mu Biryogo yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022.
Uyu musaza yari amaze iminsi arwaye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Cine El May , Karambizi Rabbini Hamin.
Yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.” Niko yabwiye IGIHE
Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.
Abakunzi ba Filime by’umwihariko Agasobanuye bibuka ibihe byiza bagiriye kwa Mayaka mu myaka itambutse ndetse n’abakunzi b’imipira yiganjemo iyo ku mugabane w’ubulayi. Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.