Umujyanama wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni,akaba n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Ku wa mbere nibwo Lt Gen Muhoozi yageze mu gihugu, aza no kugirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ubwo yageraga ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi maze yunamira izo nzirakarengane.
Mu gitabo cyandikwamo n’abasuye urwibutso yagize ati “ Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwubutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa1994.Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuka ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’ababanjirije.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Gen Muhoozi yasuye, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashenguwe n’ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.