Connect with us

Amakuru aheruka

Kiyovu Sports yakuyeho ibiciro ku bagore bose bazitabira umukino uzayihuza na Etincelles Fc

Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abagore uba ku ya 8 Werurwe, umuryango w’ikipe ya Kiyovu Sports wafashe icyemezo ko abagore bazitabira umukino uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles Fc batazishyura amafaranga yo kwinjira.

Umukino uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles Fc abagore bose bazinjirira ubuntu

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni mu butumwa bwihariye bwo kwizihiza umunsi w’abagore bwatanzwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho “Guha agaciro abagore by’umwihariko buzirikana abagore bagize uruhare muri Siporo mu Rwanda.”

Umugore uzaza kureba uyu mukino, usibye kwerekana ko yujuje inkingo za Covid-19 zisabwa nta mafaranga azatanga.

Kiyovu Sports ivuga ko bireba abagore bose bazabasha kuza kureba uyu mukino ko bitagenewe abakunzi ba Kiyovu Sports.

Abagore bafana andi makipe bose bazinjirira ubuntu, bapfa kuba bafite inkingo zemewe zo kureba umupira muri Stade.

Umukino uheruka wabaye kuwa 05 Werurwe 2002 wabereye i Musanze, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-1 ishimangira ko ihanze amaso igikombe cya Shampiyona.

Ni umukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022.

Mu mikino 20 ya Shampiyona imaze gukinwa, APR Fc na Kiyovu Sports bayoboye Shampiyona n’amanota 44, bakaba batandukanyijwe n’ibitego 3 APR Fc irusha Urucaca.

Etincelles Fc yo mu Karere ka Rubavu igiye guhura n’Urucaca iri ku mwanya wa 11 wa Shampiyona n’amanota 21.

Kiyovu Sports yifurije umunsi mwiza abagore ibaha ubwasisi bwo kuzarebera ubuntu umukino uzayihuza na Etincelles Fc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

1 Comment

  1. RUTIKANGA

    March 9, 2022 at 4:19 pm

    IYO UGIYE GUTESHA UMUNTU AGACIRO UMUFATA NKUTISHOBOYE…….
    UBWO GUKURIRAHO AMAFRNGA YO KWINJIRA KURI MATCH UTEKEREZA KO ARI UKUMUHA AGACIRO…. ?

    MU MYAKA YASHIZE IBYO BYAKOREWAGA INGABO Z IGIHUGU ARIKO NDAZISHIMIRA KO ZABYAMAGANYE ZIGASABA KO ZIFATWA NKABANDI BANYARWANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka