Umukinnyi witwa KASONGO Benjamin yamaze kugera mu ikipe ya Kiyovu Sports Club, ni umukinnyi uje gufasha abakina hagati muri iyi kipe.
KASONGO Benjamin yamaze kugera mu ikipe ya Kiyovu Sports Club
Kasongo ni umuvandimwe wa ABEDI BIGIRIMANA, avuye mu ikipe ya AS MANIEMA yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru Umuseke wamenye ni uko uyu mukinnyi yageze i Kigali ku wa Gatatu ahagana saa sita n’igice (12h30), ndetse uyu munsi hakaza kubaho ikiganiro n’Itangazamakuru mu rwego rwo kumusinyisha.
Ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Kiyovu yatsinze Musanze FC 2-1, ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona inganya amanota 41 na APR FC.
Inkuru turacyayikurikirana….
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Yanditswe na HABYARIMANA Adam Yannick