Umukino w’umunsi wa 18, wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo Kiyovu SC yatsinze Police FC 1-0 inafata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Kiyovu Sports yatsinze Police FC
Ni umukino wa kabiri wikurikira na Police FC itsinzwe nyuma yo gutsindwa na Espoir FC 2-0, ku munsi wa 17 wa shampiyona.
Kiyovu Sports yagiye gukina uyu mukino ikeneye cyane amanota atatu, kuko yagombaga gufata umwanya wa mbere, igahigika APR FC yari iwuriho yo ifite umukino kuri uyu wa mbere.
Igitego kimwe muri uyu mukino cyabonetse mu minota y’inyongera nyuma ya koroneri yatewe neza maze Ngendahimana Eric agahita atera mu izamu umukino uza kurangira Kiyovu itsinze Police FC 1-0.
Mukura VS yakomeje urugendo rwo gutsinda yuzuza umukino wa gatandatu (6) itsinze yikurikiranya, nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC igitego 1-0 cya Habamahoro Vincent ku munota wa 38.
Iyi kipe y’i Huye yahise ijya ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 32.
Rutsiro FC kuri sitade Umuganda yari yakiriye Gasogi United, maze inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Mumbere Mlaekidogo ku munota wa 73 na Jules Watanga Shukuru, ku munota wa 83 mu gihe Hassan Djibrine yatsindiye Gasogi United ku munota wa 53.
Uyu mukino wasize Rutsiro FC ihagaze ku mwanya wa 12 n’amanota 19, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 19.
Undi mukino wabaye, Gicumbi FC ibifashijwemo na Manzi Aimable ku munota wa 3, yanganyije na Espoir FC yatsindiwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 80 igitego 1-1.
Gicumbi yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.
Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 38, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.
Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 hateganyijwe imikino itatu:
APR FC VS Etincelles (Stade ya Kigali saa 15h00)
Bugesera FC VS Rayon Sports (kuri Stade ya Bugesera)
Musanze FC VS Etoile de l’Est (kuri Stade Ubworoherane)
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT